Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo u Rwanda ruvuga ku biri gukorwa ku mubano warwo n’u Burundi bitanga icyizere

radiotv10by radiotv10
24/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo u Rwanda ruvuga ku biri gukorwa ku mubano warwo n’u Burundi bitanga icyizere
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yemeje ko Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi ziri mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’Ibihugu byombi umaze igihe urimo igitotsi cyanatumye Leta y’u Burundi ifunga imipaka.

Tariki 16 Werurwe 2025, ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’Abaturage b’Umujyi wa Kigali, yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi, aho yagarutse ku warwo na DRC ndetse n’u Burundi, umaze igihe urimo igitotsi.

Umukuru w’u Rwanda wagarutse kuri bimwe mu byatumye haza igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’ibi Bihugu byombi, yavuze ko hari kuba ibiganiro hagati y’u Rwanda na kimwe muri ibyo Bihugu [u Burundi na DRC].

Bamwe bahise bakeka ko yashakaga kuvuga u Burundi, dore ko mu minsi ishize hanavuzwe ko inzego zishinzwe ubutasi ku mpande z’u Rwanda n’u Burundi, ziherutse guhurira mu biganiro byabereye mu Ntara ya Kirundo.

Ni ibiganiro bivugwa ko kandi byakurikiye ibindi nkabyo byari biherutse kubera mu Rwanda, byombi bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibi Bihugu byombi bisanzwe bifatwa nk’ibivandimwe kubera ibyo bihuje.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe abajijwe niba abahise bakeka ko Igihugu Perezida Kagame yavugaga ari u Burundi, yavuze ko “batekereje neza.”

Yakomeje agira ati “Hari ibiganiro bihari n’inzego zibishinzwe hagati y’Ibihugu byombi kugira ngo turebe yuko haba gucubya umwuka mubi wari uhari kugira ngo turebe ko twazagarura umwuka mwiza.”

Minisitiri Nduhungirehe wirinze kugira byinshi atangaza kuri ibi biganiro biriho bikorwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi, yavuze ko “Biracyari mu ntangiriro ariko dufite icyizere ko nabyo bizatanga umusaruro.”

Mu ntangiro za 2024, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda, irushinja gutera inkunga umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa kiriya Gihugu, mu gihe u Rwanda rwabihakanye ndetse uyu mutwe na wo ubyamaganira kure.

U Rwanda na rwo kandi rushinja ubutegetsi bw’u Burundi byumwihariko Perezida Evaritse Ndayishimiye gufatanya n’ubutegetsi bwa Congo, mu mugambi wo gushaka gutera u Rwanda no gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda, unamaze igihe ukorana n’igisirikare cya Congo mu bikorwa bigirira nabi Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko hari icyizere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − two =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Next Post

Menya impinduka zigiye kuba mu biganiro by’u Rwanda na Congo

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya impinduka zigiye kuba mu biganiro by’u Rwanda na Congo

Menya impinduka zigiye kuba mu biganiro by’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.