Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yemeje ko Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi ziri mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’Ibihugu byombi umaze igihe urimo igitotsi cyanatumye Leta y’u Burundi ifunga imipaka.
Tariki 16 Werurwe 2025, ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’Abaturage b’Umujyi wa Kigali, yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi, aho yagarutse ku warwo na DRC ndetse n’u Burundi, umaze igihe urimo igitotsi.
Umukuru w’u Rwanda wagarutse kuri bimwe mu byatumye haza igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’ibi Bihugu byombi, yavuze ko hari kuba ibiganiro hagati y’u Rwanda na kimwe muri ibyo Bihugu [u Burundi na DRC].
Bamwe bahise bakeka ko yashakaga kuvuga u Burundi, dore ko mu minsi ishize hanavuzwe ko inzego zishinzwe ubutasi ku mpande z’u Rwanda n’u Burundi, ziherutse guhurira mu biganiro byabereye mu Ntara ya Kirundo.
Ni ibiganiro bivugwa ko kandi byakurikiye ibindi nkabyo byari biherutse kubera mu Rwanda, byombi bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibi Bihugu byombi bisanzwe bifatwa nk’ibivandimwe kubera ibyo bihuje.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe abajijwe niba abahise bakeka ko Igihugu Perezida Kagame yavugaga ari u Burundi, yavuze ko “batekereje neza.”
Yakomeje agira ati “Hari ibiganiro bihari n’inzego zibishinzwe hagati y’Ibihugu byombi kugira ngo turebe yuko haba gucubya umwuka mubi wari uhari kugira ngo turebe ko twazagarura umwuka mwiza.”
Minisitiri Nduhungirehe wirinze kugira byinshi atangaza kuri ibi biganiro biriho bikorwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi, yavuze ko “Biracyari mu ntangiriro ariko dufite icyizere ko nabyo bizatanga umusaruro.”
Mu ntangiro za 2024, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda, irushinja gutera inkunga umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa kiriya Gihugu, mu gihe u Rwanda rwabihakanye ndetse uyu mutwe na wo ubyamaganira kure.
U Rwanda na rwo kandi rushinja ubutegetsi bw’u Burundi byumwihariko Perezida Evaritse Ndayishimiye gufatanya n’ubutegetsi bwa Congo, mu mugambi wo gushaka gutera u Rwanda no gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda, unamaze igihe ukorana n’igisirikare cya Congo mu bikorwa bigirira nabi Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

RADIOTV10