Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungireye yashimye ibyemezo byavuye mu biganiro biri guhuza Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari intambwe ishimishije iganisha ku gushaka mahoro arambye.
Ni nyuma yuko mu ijoro ryacyeye, Ihuriro AFC/M23 rishyize hanze itangazo ry’ibyemezo bihuriweho hagati yaryo na Guverinoma ya DRC, byavuye mu biganiro bari gufashwamo na Leta ya Qatar.
Iri tangazo rivuga ko ibi biganiro biri kuba mu mwuka mwiza, rigaragaza ko impande zombi zifite ubushake bwo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC binyuze mu nzira z’ibiganiro.
Ibi byemezo kandi bigaragaza ko impande zombi zemeranyijwe guhagarika imirwano mu buryo bwa vuba, kugira ngo haboneke uburyo hakorwa ibindi biganiro bigamije gusasa inzobe yo kwigira hamwe intandaro y’amakimbirane ari muri iki Gihugu, no gushaka umuti wabyo.
Nyuma yuko iri tangazo rigiye hanze, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yishimiye ibi byemezo byavuye mu biganiro biri guhuza Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagize ati “Iri tangazo rihuriweho hagati ya Guverinoma ya DRC na AFC/M23 ku bw’ubuhuza bwa Qatar, bugaragaza intambwe y’ingenzi ndetse ihamye iganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe ibyemeranyijweho byashyiranwa mu bikorwa ubushake bwose.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kandi iyi ntambwe yagezweho hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo Kinshasa, ari kimwe mu bikorwa biriho bikorwa muri uku kwezi kwa Mata 2025 ndetse n’u Rwanda rurimo kandi rubifitemo ubushake bushyitse.
Ibiganiro byo muri Qatar hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo, nubwo nta makuru menshi bikunze gutangwaho, byaje nyuma yuko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi wa DRC, Felix Tshisekedi bahuye mu nama yabereye nubundi i Doha muri Qatar tariki 18 Werurwe 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo Rwanda, yavuze ko uku guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi, atari ibindi biganiro byavutse hagati y’u Rwanda na DRC, ahubwo ko byari bigamije kongera kubyutsa icyizere hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi [ibyo yise ‘Confidence building measure’], kugira ngo byorohereze ibindi biganiro bigomba kuba bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
RADIOTV10