Monday, December 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

radiotv10by radiotv10
29/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwatangaje ko rushyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Igihugu cya Somalia kigomba gukomeza kuba Igihugu kimwe, nyuma yuko hari abatangaje ko bemera nk’Igihugu cyigenga Intara ya Somaliland y’iki Gihugu.

Ni nyuma yuko Igihugu cya Israel kibaye icya mbere cyemeje iyi Ntara ya Somaliland, nk’Igihugu cyigenga, ibintu byatumye hazamuka impaka zatumye bamwe bakeka ko n’ibindi Bihugu bishobora kugendera muri uyu murongo.

Gusa ibi byahise byamaganirwa kure n’Imiryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe wahise ushyira hanze itangazo rivuga ko “Chairperson yamaganye iyemezwa iryo ari ryo ryose rya Somaliland nk’Igihugu cyigenga, kandi akaba ashimangira umurongo wa Afurika Yunze ubumwe wo gushyira hamwe kwa Somalia n’ubusugire bwayo.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yakomeje avuga ko atesheje agaciro imigambi cyangwa ibikorwa ibyo ari byo byose bigamije kwemeza Somaliland nk’Igihugu cyigenga, kandi ko yibutsa ko “Somaliland izakomeza kuba igice kigize Repubulika Yigenga ya Somalia.”

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba unaherutse kwemeza Somalia nk’Igihugu kinyamuryango gishya, ari na cyo giheruka kuwinjiramo cyabyemerewe muri Werurwe umwaka ushize, na wo wamaganye biriya byo kwemeza Intara ya Somaliland nk’Igihugu cyigenga.

Mu itangazo EAC yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025, uyu Muryango wavuze ko “wemera Repubulika ya Somalia nk’Igihugu kimwe kiyobowe na Guverinoma ya Repubulika ya Somalia.”

Guverinoma y’u Rwanda na yo yashyize hanze itangazo kuri iki Cyumweru, ivuga ko “u Rwanda ruri mu murongo umwe mu buryo bwuzuye n’amatangazo yashyizwe hanze n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ashyigikira Somalia.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yaboneye gushishikariza amahanga kugendera ku nzira iganisha ku mahoro n’ubusugire, hubahirizwa amategeko n’amasezerano mpuzamahanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Related Posts

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
28/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

IZIHERUKA

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika
MU RWANDA

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

by radiotv10
29/12/2025
0

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

29/12/2025
Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

28/12/2025
Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

28/12/2025
Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

27/12/2025
Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

28/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.