U Rwanda rwatangaje ko rushyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Igihugu cya Somalia kigomba gukomeza kuba Igihugu kimwe, nyuma yuko hari abatangaje ko bemera nk’Igihugu cyigenga Intara ya Somaliland y’iki Gihugu.
Ni nyuma yuko Igihugu cya Israel kibaye icya mbere cyemeje iyi Ntara ya Somaliland, nk’Igihugu cyigenga, ibintu byatumye hazamuka impaka zatumye bamwe bakeka ko n’ibindi Bihugu bishobora kugendera muri uyu murongo.
Gusa ibi byahise byamaganirwa kure n’Imiryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe wahise ushyira hanze itangazo rivuga ko “Chairperson yamaganye iyemezwa iryo ari ryo ryose rya Somaliland nk’Igihugu cyigenga, kandi akaba ashimangira umurongo wa Afurika Yunze ubumwe wo gushyira hamwe kwa Somalia n’ubusugire bwayo.”
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yakomeje avuga ko atesheje agaciro imigambi cyangwa ibikorwa ibyo ari byo byose bigamije kwemeza Somaliland nk’Igihugu cyigenga, kandi ko yibutsa ko “Somaliland izakomeza kuba igice kigize Repubulika Yigenga ya Somalia.”
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba unaherutse kwemeza Somalia nk’Igihugu kinyamuryango gishya, ari na cyo giheruka kuwinjiramo cyabyemerewe muri Werurwe umwaka ushize, na wo wamaganye biriya byo kwemeza Intara ya Somaliland nk’Igihugu cyigenga.
Mu itangazo EAC yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025, uyu Muryango wavuze ko “wemera Repubulika ya Somalia nk’Igihugu kimwe kiyobowe na Guverinoma ya Repubulika ya Somalia.”
Guverinoma y’u Rwanda na yo yashyize hanze itangazo kuri iki Cyumweru, ivuga ko “u Rwanda ruri mu murongo umwe mu buryo bwuzuye n’amatangazo yashyizwe hanze n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ashyigikira Somalia.”
Guverinoma y’u Rwanda kandi yaboneye gushishikariza amahanga kugendera ku nzira iganisha ku mahoro n’ubusugire, hubahirizwa amategeko n’amasezerano mpuzamahanga.
RADIOTV10









