Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo u Rwanda ruvuga ku mahanga yamaganye kuba M23 yarafashe Masisi yanonegeye kurushinja kuyifasha

radiotv10by radiotv10
08/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire, yavuze ko amahanga yamaganye umutwe wa M23 kuba warafashe Teritwari ya Masisi, akongera no gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha uyu mutwe, hari byinshi yirengagije, byagakwiye kwitabwaho kurusha ibi byagarutsweho mu matangazo.

Ni nyuma yuko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushyize hanze itangazo, wamagana kuba umutwe wa M23 warafashe igice cya Masisi, uwusaba gusubira inyuma byihuse.

Mu itangazo ry’uyu Muryango, wongeye gushinja u Rwanda ikinyoma cyahimbwe n’ubutegetsi bwa Congo, ko rufasha uyu mutwe wa M23, ukarusaba guhagarika imikoranire iyo ari yo yose na wo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire; mu nyandiko yashyize hanze mu ijoro ryacyeye, yavuze ko “mu ntangiro z’uyu mwaka, nasomye inyandiko zinyuranye z’amatangazo yasohowe n’Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga bakomeje kwamana kuba Teritwari ya Masisi yarafashwe na M23.”

Akomeza avuga kandi ko “Menshi muri ayo matangazo yongera gushinja u Rwanda gufasha M23, bakoresheje imvugo zibogamye, bavugamo ko habayeho kuvogera ubusugire bwa DRC.”

Akomeza avuga ko aya matangazo y’aya mahanga, hari byinshi yirengagije byagakwiye kuba ari byo biza imbere y’ibi byatangajwe, kuko ari na byo bibazo kurusha ibyo aya mahanga yavuze.

Yavuze ko mu byirengagijwe, harimo nko kuba “Ibice byinshi bya Teritwari ya Masisi, biri cyangwa byahoze mu maboko y’abajenosideri ba FDLR kandi ari umutwe ukomoka mu mahanga uri ku butaka bwa Congo. Ariko nta na rimwe ibyo Bihugu byigeze byamagana kuba uku kuvogera kwabaye karande gukorerwa ubusugire n’ubutaka bya Congo by’imiryango migari y’Abanyekongo, birimo n’imitungo y’Abanyekongo b’Abatutsi. Ni nk’aho Umutwe w’abajenosideri b’Abanyarwanda ufite ubudahangarwa ku butaka bwa DRC kurusha Abanyekongo ubwabo bakomeje kububuzwaho uburenganzira.”

 

N’abacancuro b’iwabo birengagijwe

Amb. Olivier Nduhungire kandi yavuze ko mu byatangajwe n’aya mahanga, hirengagijwe ikibazo cy’abacancuro b’Abanyaburayi bari mu rugamba rumaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, nyamara bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.

Nanone kandi hakaba hirengagijwe kuba igisirikare cya Congo (FARDC) kiri gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uw’iterabwoba wa FDLR, uwa CMC Nyatura, abarwanyi b’abanyarugomo ba Wazalendo ndetse n’igisirikare cy’u Burundi.

Ati “Yewe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ibihugu binyamuryango aho abo bacancuro baturuka, bakaba bakomeje kuruca bakarumira ntibagire n’icyo bakora kuri ibi bikorwa bigize ibyaha bikorwa n’abo bacancuro.”

Yakomeje avuga kandi ko ikibabaje ari ukuba aya mahanga arimo Ubumwe bw’u Burayi n’ibindi Bihugu, bakomeje gusohora aya matangazo, nyamara barananiwe gukemura umuzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC byo guhonyora uburenganzira bw’Abanyekongo b’Abatutsi, ari na byo byanatumye havuka umutwe wa M23 urwanirira uburenganzira bwabo.

Ati “Ariko nta na rimwe muri ayo matangazo y’Ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga, agaragaza ko hakenewe ibiganiro bya Politiki hagati ya Guverinoma ya DRC na M23, bishobora kuba umuti w’umuzi w’ibi bibazo bigatuma haboneka igisubizo kirambye cy’amakimbirane.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yavuze ko umuti w’ibi bibazo, utazava mu bisubizo byo gukemura ibibazo bigaragara ubu, hatabayeho gukemura umuzi wabyo, cyangwa ngo uve mu kwiyerurutsa kwakomeje kubaho no kuba ubutegetsi bwa Congo bwarakomeje kwegeka ibirego by’ibinyoma ku bindi Bihugu.

Ati “Inzira yonyine ikwiye, ni uguha agaciro ikibazo cy’Abanyekongo b’Abatutsi bakomeje gutotezwa ndetse n’ibyugarije umutekano w’u Rwanda (nk’uko bigaragazwa n’amagambo y’ubushotoranyi ya Perezida Tshisekedi), ni byo bishobora kuba byagarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k’Ibiyaga Bigari.”

Mu matangazo akomeje gushyirwa hanze n’aya mahanga kandi, asaba ko hubahirizwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro z’i Luanda, irimo ko hasenywa umutwe wa FDLR, ariko ukaba ukomeje kuba mu njishi z’ingobyi y’ubutegetsi bwa Congo bari gukorana mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bwa bene wabo b’Abanyekongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 6 =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA HUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Hahishuwe impamvu itaravuzwe yabaye intandaro y’isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku biganiro bigiye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Hahishuwe impamvu itaravuzwe yabaye intandaro y’isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.