Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo u Rwanda ruvuga ku ngingo irugaragazaho icyasha mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza

radiotv10by radiotv10
15/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo avuga ku ngingo igaruka ku Rwanda mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwatesheje agaciro gahunda yo kohereza abimukira, ivuga ko atari Igihugu gitekanye cyakoherezwamo abo bantu, avuga ko bihabanye n’ukuri.

Ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rutesheje agaciro gahunda ya Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda yari igamije kuramira ubuzima bw’abimukira n’impunzi, rukavuga ko itubahirije amategeko.

Uretse kuba uru Rukiko rwavuze ko hari impungenge ko abarebwaga n’aya masezerano, bashobora kuzahita boherezwa mu Bihugu baturutsemo igihe baba boherejwe mu Rwanda, rwanavuze ko atari Igihugu cya gatatu gitekanye cyakwakira abo bimukira mu gihe baba batabashije kuguma mu Bwongereza.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko nubwo iki cyemezo cyafashwe n’Ubucamanza bw’u Bwongereza “ariko twe twitaye ku kuvuga ko u Rwanda atari Igihugu cya gatatu gitekanye cyakoherezwamo abimukira n’abashaka ubuhungiro mu gihe bagishakirwa aho bajya.”

Yolande Makolo yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje gukorana n’u Bwongereza muri iyi gahunda yo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro, rugendeye ku nshingano Mpuzamahanga Ibihugu bishyirwaho mu gutabara ubuzima bw’abari mu kaga.

Ati “Tuzirikanwa na UNHCR ndetse n’indi miryango mpuzamahanga ku kuba turi intangarugero mu gufata neza impunzi.”

Yavuze ko mu buryo bwemewe n’amategeko, u Rwanda mu bikorwa ruba rurimo byo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, runagenda rukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushaka umuti w’ibibazo by’ingutu biba byugarije Afurika ndetse n’ibindi bice by’Isi.

Yolande Makolo yasoje agira ati “Duha agaciro cyane inshingano zo kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi, kandi tuzakomeza kubyubahiriza.”

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko yiyemeje gukorana na Guverinoma y’u Bwongereza muri iyi gahunda yamaze guteshwa agaciro, kuko u Rwanda ruzi ingaruka zo kuba abantu babaho ari impunzi batanitabwaho uko bikwiye, kubera amateka Abanyarwanda banyuzemo, bityo ko muri bicye rufite rutazabura gutanga umusanzu ku bakeneye ubutabazi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + two =

Previous Post

Amateka ariyandika: Abakuru b’Ibihugu bikomeye bidakunze guhuza ku ngingo nyinshi barahura

Next Post

DRCongo: Itumbagira ry’imibare y’abagore bahohoterwa ryahagurukije abanyamakuru b’abagore

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Itumbagira ry’imibare y’abagore bahohoterwa ryahagurukije abanyamakuru b’abagore

DRCongo: Itumbagira ry'imibare y'abagore bahohoterwa ryahagurukije abanyamakuru b’abagore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.