Icyo u Rwanda ruvuga ku ngingo irugaragazaho icyasha mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo avuga ku ngingo igaruka ku Rwanda mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwatesheje agaciro gahunda yo kohereza abimukira, ivuga ko atari Igihugu gitekanye cyakoherezwamo abo bantu, avuga ko bihabanye n’ukuri.

Ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rutesheje agaciro gahunda ya Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda yari igamije kuramira ubuzima bw’abimukira n’impunzi, rukavuga ko itubahirije amategeko.

Izindi Nkuru

Uretse kuba uru Rukiko rwavuze ko hari impungenge ko abarebwaga n’aya masezerano, bashobora kuzahita boherezwa mu Bihugu baturutsemo igihe baba boherejwe mu Rwanda, rwanavuze ko atari Igihugu cya gatatu gitekanye cyakwakira abo bimukira mu gihe baba batabashije kuguma mu Bwongereza.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko nubwo iki cyemezo cyafashwe n’Ubucamanza bw’u Bwongereza “ariko twe twitaye ku kuvuga ko u Rwanda atari Igihugu cya gatatu gitekanye cyakoherezwamo abimukira n’abashaka ubuhungiro mu gihe bagishakirwa aho bajya.”

Yolande Makolo yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje gukorana n’u Bwongereza muri iyi gahunda yo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro, rugendeye ku nshingano Mpuzamahanga Ibihugu bishyirwaho mu gutabara ubuzima bw’abari mu kaga.

Ati “Tuzirikanwa na UNHCR ndetse n’indi miryango mpuzamahanga ku kuba turi intangarugero mu gufata neza impunzi.”

Yavuze ko mu buryo bwemewe n’amategeko, u Rwanda mu bikorwa ruba rurimo byo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, runagenda rukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushaka umuti w’ibibazo by’ingutu biba byugarije Afurika ndetse n’ibindi bice by’Isi.

Yolande Makolo yasoje agira ati “Duha agaciro cyane inshingano zo kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi, kandi tuzakomeza kubyubahiriza.”

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko yiyemeje gukorana na Guverinoma y’u Bwongereza muri iyi gahunda yamaze guteshwa agaciro, kuko u Rwanda ruzi ingaruka zo kuba abantu babaho ari impunzi batanitabwaho uko bikwiye, kubera amateka Abanyarwanda banyuzemo, bityo ko muri bicye rufite rutazabura gutanga umusanzu ku bakeneye ubutabazi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru