DRCongo: Itumbagira ry’imibare y’abagore bahohoterwa ryahagurukije abanyamakuru b’abagore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahame ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryugarije abagore bagenzi babo.

Iri shyirahamwe rizwi nka AFEM (Association des Femmes des Médias) ryabitangaje ubwo ryagaragazaga imibare y’abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’amezi atanu.

Izindi Nkuru

Ryagaragaje ko mu mezi atanu, habarwa abagore 20 bahohotewe bo muri Teritwari ebyiri ari zo Walungu et Mwenga zo muri Kivu y’Epfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri shyirahamwe rivuga ko ikibazo cy’abagore n’abakobwa basambanywa mu Burasirazuba bwa Congo, kirushaho gufata indi ntera umunsi ku wundi.

Perezidante w’Inama y’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, Caddy Adzuba yagize ati “Icyo dukwiye kumenya ni uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kwiyongera kandi imibare irakanganye kuko dufite ingero nyinshi z’abarikorewe.”

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bwugarijwe n’ibibazo by’umutekano biterwa n’imitwe yitwaje intwaro idasiba guhohotera abaturage, barimo n’abagore bafatwa ku ngufu.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru