Hamenyekanye andi makuru arambuye yerecyeye igikorwa gitegerejwemo ikirangirire Lamar mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushinga wa Move Afrika utegerejwemo umuhanzi w’umuraperi Kendric Lamar mu kuwutangiza, byatangajwe ko uzamara imyaka itanu mu Rwanda, ndetse hakaba hanatangajwe abandi bahanzi n’aba- MCs bazagaragara muri iki gikorwa.

Uyu mushinga utegurwa na Global Citizen ku bufatanye na pgLang, uzangizwa ku mugaragaro ku wa 06 Ukuboza 2023 muri BK Arena.

Izindi Nkuru

Igitaramo kizafungura ku mugaragaro uyu mushinga, giteganyijwe muri BK Arena mu kwezi gutaha, ndetse hakaba hagaragajwe abahanzi, aba MCs n’abandi bazifashihwa mu gususurutsa abazaba bacyitabiriye.

Barimo umunyarwenya akaba n’umu-MC, Nkusi Arthur, Dj Toxxyk, Ariel Wayz, umunyamakuru Jackie Lumbasi, Umubyinnyi Sherrie Syliver n’umuhanzikazi wo muri Kenya Azziad Nasenya.

‘Move Afrika: A Global Citizen Experience’ ni umushinga wateguwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw’abaturage Global Citizen ufatanyije n’ikigo cy’inararibonye mu guhanga, pgLang.

Uyu mushinga uzamara igihe kirekire, ukubiyemo kuzenguruka ku Mugabane wa Afurika n’abahanzi mpuzamahanga.

Ikigo pgLang kizategura imikorere y’umushinga wa Move Afrika mu myaka itanu iri mbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2028.

Ariel Wayz ari mu bahanzi bazaririmba
Umunyarwenya akaba na MC Nkusi Arthur
Umubyinnyikazi w’ikirangirire Sherrie Silver
Dj Toxxyk
Umunyamakurukazi Jackie Lumbasi
Umuhanzikazi w’Umunyakenya Azziad Nasenya

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru