Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

radiotv10by radiotv10
26/07/2025
in MU RWANDA
0
Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi wacyo akoresha mu mvugo imutesha agaciro nk’aho yavuze ko ‘arutwa n’udahari’, Umuyobozi w’aka Karere yavuze ko imvugo yakoreshejwe muri iyi baruwa idakwiye, kandi ko ubuyobozi bugiye kubikurikirana.

Ni ibaruwa bigaraga ko yanditswe tariki 17 Nyakanga 2025, ifite impamvu igira iti “Kugawa”, yanditswe na Nambajimana Pie, Umuyobozi w’iri shuri avuga ko igamije kugaya Iradukunda Benjamin usanzwe ashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animategu).

Uyu Muyobozi w’Ishuri avuga ko uku kugaya bishingiye kuri raporo yakozwe n’abahagarariye akanama gashinzwe gukurikirana amakosa muri iki Kigo giherereye mu Murenge wa Rwimbogo.

Uyu muyobozi w’iri shuri agira ati “Tukwandikiye tukugaya imyitwarire y’ubugwari ugaragaza mu kazi ushinzwe. Imikorere yawe rwose iragayitse kuko nta gutekereza ushyira mu byo ukora no mu byo uvuga, nta bushake, nta rukundo rwo gukurikirana ibyo wakagombye kuba ukurikirana ngo bigende neza.”

Akomeza agira ati “Turakugaya mu ruhame rw’abandi bakozi ba C.L Gashonga TSS. Uragawe, umugayo ukuriho kuko nta musaruro utanga. Abo duhaye kopi bose bakugaye kuko urutwa n’udahari. Uko tukuzi, kugawa biragushimishije wigurire icupa.”

Kuri iyi nyandiko, bigaragara ko yamenyeshejwe abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Rusizi, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko na bo iyi baruwa bayibonye “Nubwo uriya wanditse ibaruwa ntaho bigaragara ko yahaye kopi ubuyobozi bw’Akarere.”

Akomeza agaya uyu muyobozi wa kiriya kigo, kubera imvugo yakoresheje muri iriya baruwa kuko idakwiye.

Ati “Icyo twayivugaho ni uko imvugo yakoreshejwe muri iriya nyandiko imeze kuriya ntikwiriye kuba yakoreshwa n’Umunyarwanda cyangwa se n’undi wese wiyubaha kandi ukwiriye kubaha na mugenzi we.”

Avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iby’iki kibazi, kugira ngo hamenyekane intandaro ya byose ubundi bisesengurwe hazanafatwe icyemezo.

Ati “Ndetse na ba nyiri ubwite duhure na bo tumenye ibirenze ku biri muri iriya baruwa, ibizavamo bizatume hafatwa imyanzuro hakurikijwe icyo amategeko ateganya ku bijyanye n’abakozi ba Leta, by’umwihariko abo mu burezi.”

Bamwe mu bagiye basangiza abandi iyi baruwa ku mbuga nkoranyambaga, banenze imvugo yakoreshejwe n’umuyobozi wa ririya shuri, kuko itesha agaciro uwo yandikiwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 7 =

Previous Post

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Next Post

Do young Rwandans really understand financial independence?

Related Posts

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.