Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba M23, General Sultani Makenga aravuga ko biteguye kuganira n’ubutegetsi bwa DRC, ariko ko nubwo Angola yatangaje ibyo biganiro, ubutegetsi bwa Kinshasa butaragira icyo bubivugaho.
General Makenga yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Alain Destexhe wigeze kuba Umusenateri muri Sena y’u Bubiligi, cyagiye hanze mu buryo bw’inyandiko gishyizwe hanze n’uyu Munyapolitiki.
Ni ikiganiro uyu munyapolitiki yabajijemo Makenga ibibazo binyuranye, birimo aho yageze no ku ngingo y’ibiganiro byatangajwe na Guverinoma ya Angola ko noneho ubutegetsi bwa Kinshasa bwemeye kuganira n’uyu mutwe wa M23.
General Makenga abajijwe niba biteguye kwitabira ibi biganiro, yasubije uyu munyapolitiki agira ati “Cyane rwose, turifuza kuganira, ariko kugeza ubu tuzi ibyatangajwe n’uruhande rumwe rwa Angola, ariko ntiturumva ibya Kinshasa.”
Uyu munyapolitiki Alain Destexhe yahise akomeza amwibutsa ko mu ijoro ryatambutse, ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangaje ko bwamenye iby’ibi biganiro, ndetse n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola bikaba byatangaje ko ibi biganiro by’imishyikirano bizatangira mu cyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2025.
Imibereho y’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari i Goma
Alain Destexhe yakomeje amubaza imibereho y’abasirikare ba Afurika y’Epfo, aba Malawi n’aba Tanzania bari mu butumwa bwa SADC baherutse gutsindirwa i Goma, niba koko babayeho nk’imfungwa, General Makenaga amusubiza abihanaka.
Yagize ati “Bashobora kwidegembya ariko badafite intwaro. Twabaye tubaretse. Turifuza ko basubira iwabo kandi bazagenda igihe bazabishakira.”
Ku bacancuro b’abanyaburayi, Alain Destexhe yamubajije niba mu bo bahanganye hakirimo aba barwanyi bo muri Romania, nyuma yuko hari abafatiwe ku rugamba bakoherezwa iwabo, Makenga amusubiza agaragaza ko bitari binakwiye ko hari abacancuro baza kurwanya abantu baharanira uburenganzira bwabo.
Ati “Nta nubwo byumvikana kuba abantu bava i Burayi bakaza iwacu kwica abaturage barwanira uburenganzira bwabo. Isi yose yari ikwiye guterwa impungenge na byo, ariko ikigaragara ni uko itabyitayeho.”
Makenga kandi akomeza avuga ko ubwo bafataga Goma, MONUSCO yabanje kubabwira ko hari abasirikare 2000 ba FARDC bahungiye mu birindiro byayo, ariko ubu ikaba ivuga ko ari 1 200, ku buryo hibazwa aho abandi 800 bagiye.
Gusa avuga ko hari n’abandi basirikare ba FARDC, abarwnayi ba Wazalendo ndetse n’aba FDLR bakihishe mu baturage, ndetse ko ari bo ntandaro y’ibikorwa bihungabanya umutekano bijya byumvikana muri uyu mujyi wa Goma.
Abajijwe ku birego baherutse gushinjwa byo kugaba igitergo mu Bitaro bya Heal Africa, Makenga yavuze ko abarwanyi ba FARDC bigize abarwayi bakajya kwihishayo, ari na yo mpamvu bagiye kuhabakura, ndetse ko batahuyeyo n’intwaro 14, kandi ko bari babisabwe n’ubuyobozi bw’ibi Bitaro.
Tshisekedi ni ibandi
Alain Destexhe yabajije General Makenga icyo atekereza kuri Perezida Félix Tshisekedi, amusubiza agira ati “Nta rukundo afitiye Igihugu, ni ibandi.
Félix Tshisekedi yahise yongera kubaza Makenga, ati “None se yaribaye aho atorewe kuba Perezida?” amusubiza agira ati “Ntekereza ko ari ko yahoze.”
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana na Mario Nawfal, Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku myitwarire ivugwa kuri Tshisekedi n ambere yuko ajya ku butegetsi itari ikwiye gutuma ubundi ayobora Igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko hari amakuru yanagiye hanze agaragaza ko ubwo Tshisekedi yatwaraga Taxi Voiture anagemura Pizza z’Umutaliyani wari waramuhaye akazi mu Bubiligi, na bwo yari afite imyitwarire mibi.
Umukuru w’u Rwanda kandi yagarutse ku byatangajwe n’uwo Mutaliyani wari umukoresha wa Tshisekedi, ubwo yari akimara kumva ko yabaye Perezida, akavuga ko atabyiyumvisha kuba umuntu wari ufite imyitwarire nk’iye yaba Umukuru w’Igihugu.
RADIOTV10