Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Umugaba Mukuru wa M23 avuga ku biganiro bivugwa hagati yabo na Congo

radiotv10by radiotv10
13/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Icyo Umugaba Mukuru wa M23 avuga ku biganiro bivugwa hagati yabo na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba M23, General Sultani Makenga aravuga ko biteguye kuganira n’ubutegetsi bwa DRC, ariko ko nubwo Angola yatangaje ibyo biganiro, ubutegetsi bwa Kinshasa butaragira icyo bubivugaho.

General Makenga yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Alain Destexhe wigeze kuba Umusenateri muri Sena y’u Bubiligi, cyagiye hanze mu buryo bw’inyandiko gishyizwe hanze n’uyu Munyapolitiki.

Ni ikiganiro uyu munyapolitiki yabajijemo Makenga ibibazo binyuranye, birimo aho yageze no ku ngingo y’ibiganiro byatangajwe na Guverinoma ya Angola ko noneho ubutegetsi bwa Kinshasa bwemeye kuganira n’uyu mutwe wa M23.

General Makenga abajijwe niba biteguye kwitabira ibi biganiro, yasubije uyu munyapolitiki agira ati “Cyane rwose, turifuza kuganira, ariko kugeza ubu tuzi ibyatangajwe n’uruhande rumwe rwa Angola, ariko ntiturumva ibya Kinshasa.”

Uyu munyapolitiki Alain Destexhe yahise akomeza amwibutsa ko mu ijoro ryatambutse, ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangaje ko bwamenye iby’ibi biganiro, ndetse n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola bikaba byatangaje ko ibi biganiro by’imishyikirano bizatangira mu cyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2025.

 

Imibereho y’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari i Goma

Alain Destexhe yakomeje amubaza imibereho y’abasirikare ba Afurika y’Epfo, aba Malawi n’aba Tanzania bari mu butumwa bwa SADC baherutse gutsindirwa i Goma, niba koko babayeho nk’imfungwa, General Makenaga amusubiza abihanaka.

Yagize ati “Bashobora kwidegembya ariko badafite intwaro. Twabaye tubaretse. Turifuza ko basubira iwabo kandi bazagenda igihe bazabishakira.”

Ku bacancuro b’abanyaburayi, Alain Destexhe yamubajije niba mu bo bahanganye hakirimo aba barwanyi bo muri Romania, nyuma yuko hari abafatiwe ku rugamba bakoherezwa iwabo, Makenga amusubiza agaragaza ko bitari binakwiye ko hari abacancuro baza kurwanya abantu baharanira uburenganzira bwabo.

Ati “Nta nubwo byumvikana kuba abantu bava i Burayi bakaza iwacu kwica abaturage barwanira uburenganzira bwabo. Isi yose yari ikwiye guterwa impungenge na byo, ariko ikigaragara ni uko itabyitayeho.”

Makenga kandi akomeza avuga ko ubwo bafataga Goma, MONUSCO yabanje kubabwira ko hari abasirikare 2000 ba FARDC bahungiye mu birindiro byayo, ariko ubu ikaba ivuga ko ari 1 200, ku buryo hibazwa aho abandi 800 bagiye.

Gusa avuga ko hari n’abandi basirikare ba FARDC, abarwnayi ba Wazalendo ndetse n’aba FDLR bakihishe mu baturage, ndetse ko ari bo ntandaro y’ibikorwa bihungabanya umutekano bijya byumvikana muri uyu mujyi wa Goma.

Abajijwe ku birego baherutse gushinjwa byo kugaba igitergo mu Bitaro bya Heal Africa, Makenga yavuze ko abarwanyi ba FARDC bigize abarwayi bakajya kwihishayo, ari na yo mpamvu bagiye kuhabakura, ndetse ko batahuyeyo n’intwaro 14, kandi ko bari babisabwe n’ubuyobozi bw’ibi Bitaro.

 

Tshisekedi ni ibandi

Alain Destexhe yabajije General Makenga icyo atekereza kuri Perezida Félix Tshisekedi, amusubiza agira ati “Nta rukundo afitiye Igihugu, ni ibandi.

Félix Tshisekedi yahise yongera kubaza Makenga, ati “None se yaribaye aho atorewe kuba Perezida?” amusubiza agira ati “Ntekereza ko ari ko yahoze.”

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana na Mario Nawfal, Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku myitwarire ivugwa kuri Tshisekedi n ambere yuko ajya ku butegetsi itari ikwiye gutuma ubundi ayobora Igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko hari amakuru yanagiye hanze agaragaza ko ubwo Tshisekedi yatwaraga Taxi Voiture anagemura Pizza z’Umutaliyani wari waramuhaye akazi mu Bubiligi, na bwo yari afite imyitwarire mibi.

Umukuru w’u Rwanda kandi yagarutse ku byatangajwe n’uwo Mutaliyani wari umukoresha wa Tshisekedi, ubwo yari akimara kumva ko yabaye Perezida, akavuga ko atabyiyumvisha kuba umuntu wari ufite imyitwarire nk’iye yaba Umukuru w’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + fifteen =

Previous Post

Ubutumwa bwa M23 nyuma yuko ubutegetsi bwa Congo buvuye ku k’ejo bukemera ko baganira

Next Post

BREAKING: Bidasubirwa hafashwe icyemezo ku basirikare ba SADC bari baragiye gufasha FARDC

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo

BREAKING: Bidasubirwa hafashwe icyemezo ku basirikare ba SADC bari baragiye gufasha FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.