General Eddy Kapend wo mu gisirikare cya DRC, ubwo yari i Lubumbashi, yabajijwe iherezo ry’ibibazo bihungabanya umutekano n’ibindi byaha bikorwa muri aka gace, avuga ko igisirikare cy’iki Gihugu kigiye gukora ibishoboka kikabirandura, anavuga ku basirikare benshi bakomeje kuhagaragara
General Eddy Kapend usanzwe ari Komanda w’Ingabo za Rejiyo ya 22 muri FARDC, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, i Lubumbashi ubwo yaganiraga n’abo mu Miryango ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye ikorera muri Grand Katanga.
Muri iki kiganiro cyarimo n’abaturage, ibibazo byinshi byagiye bigaruka ku byugarije umutekano binafitanye isano n’ibyaha bikomeje kugaragara muri aka gace, nyamara hari abasirikare benshi.
Ku cy’abasirikare benshi bakomeje kuhagaragara, General Eddy Kapend yagize ati “Abasirikare bahari mu rwego rwo kurinda Igihugu cyacu igihe cyose hari icyashaka kugihungabanya. Bahazanywe mu rwego rwo kuba bagira icyo bakora mu gihe cyihariye byaba ari ngombwa. Kubabona bagendagenda ntimubifate nk’ikintu kidasanzwe.”
General Eddy Kapend yavuze ko ku bijyanye n’ibyo bibazo bindi, igisirikare kiri gukora ibishoboka kugira ngo kibirandure burundu.
Yagize ati “Ni ikibazo cy’imiterere y’ibyaha bigezweho, ni byo rwose biratubangamira ariko igihe cyose dukora ibishoboka byose kugira ngo duce imbaraga inzira zose zituma habaho ibi byaha bibangamira abaturage. Ni byo bituraje inshinga.”
Yakomeje avuga ko muri za kasho zabo hafungiwe abishora muri ibyo byaha. Ati “Mu bucamanza bwacu yaba mu nkiko za gisivile n’iza gisirikare, abo banyabyaha bose, bahabwa ibihano bibakwiye.”
Yakomeje avuga ko nubwo bitoroshye kubera ibi byaha bigenda bivuka bitewe no kuba umujyi ukomeje gukura, ariko hazagenda hashyirwa imbaraga mu kurwanya ibi byaha.
RADIOTV10