Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Umujenerali wa FARDC yavuze ku basirikare benshi bagaragara mu gace yakirijwemo ibibazo uruhuri

radiotv10by radiotv10
19/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Icyo Umujenerali wa FARDC yavuze ku basirikare benshi bagaragara mu gace yakirijwemo ibibazo uruhuri
Share on FacebookShare on Twitter

General Eddy Kapend wo mu gisirikare cya DRC, ubwo yari i Lubumbashi, yabajijwe iherezo ry’ibibazo bihungabanya umutekano n’ibindi byaha bikorwa muri aka gace, avuga ko igisirikare cy’iki Gihugu kigiye gukora ibishoboka kikabirandura, anavuga ku basirikare benshi bakomeje kuhagaragara

General Eddy Kapend usanzwe ari Komanda w’Ingabo za Rejiyo ya 22 muri FARDC, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, i Lubumbashi ubwo yaganiraga n’abo mu Miryango ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye ikorera muri Grand Katanga.

Muri iki kiganiro cyarimo n’abaturage, ibibazo byinshi byagiye bigaruka ku byugarije umutekano binafitanye isano n’ibyaha bikomeje kugaragara muri aka gace, nyamara hari abasirikare benshi.

Ku cy’abasirikare benshi bakomeje kuhagaragara, General Eddy Kapend yagize ati “Abasirikare bahari mu rwego rwo kurinda Igihugu cyacu igihe cyose hari icyashaka kugihungabanya. Bahazanywe mu rwego rwo kuba bagira icyo bakora mu gihe cyihariye byaba ari ngombwa. Kubabona bagendagenda ntimubifate nk’ikintu kidasanzwe.”

General Eddy Kapend yavuze ko ku bijyanye n’ibyo bibazo bindi, igisirikare kiri gukora ibishoboka kugira ngo kibirandure burundu.

Yagize ati “Ni ikibazo cy’imiterere y’ibyaha bigezweho, ni byo rwose biratubangamira ariko igihe cyose dukora ibishoboka byose kugira ngo duce imbaraga inzira zose zituma habaho ibi byaha bibangamira abaturage. Ni byo bituraje inshinga.”

Yakomeje avuga ko muri za kasho zabo hafungiwe abishora muri ibyo byaha. Ati “Mu bucamanza bwacu yaba mu nkiko za gisivile n’iza gisirikare, abo banyabyaha bose, bahabwa ibihano bibakwiye.”

Yakomeje avuga ko nubwo bitoroshye kubera ibi byaha bigenda bivuka bitewe no kuba umujyi ukomeje gukura, ariko hazagenda hashyirwa imbaraga mu kurwanya ibi byaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + ten =

Previous Post

BREAKING: Ku Isi habaye ikibazo cy’ikoranabuhanga cyagize ingaruka kuri rumwe mu nzego zikomeye

Next Post

Amakuru mashya ku wabaye rutahizamu utazibagirana muri ruhago y’u Rwanda

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku wabaye rutahizamu utazibagirana muri ruhago y’u Rwanda

Amakuru mashya ku wabaye rutahizamu utazibagirana muri ruhago y'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.