Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyorezo giherutse kugaragara mu Rwanda kiravugwa mu Gihugu cy’igituranyi ahantu hateye impungenge

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in AMAHANGA
0
Icyorezo giherutse kugaragara mu Rwanda kiravugwa mu Gihugu cy’igituranyi ahantu hateye impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS), ryatangaje ko abantu umunani (8) bamaze guhitanwa n’icyorezo bikekwa ko ari Marburg muri Tanzania, mu gace ka Kagera gahuriraho ibihugu bine birimo u Rwanda, DRC, n’u Burundi, byanatumye bivugwa ko igipimo cy’ikwirakwira ry’iyi ndwara gishobora kuba kiri hejuru.

Byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na WHO/OMS kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, rivuga ko umubare w’abantu icyenda bakekwaho kwandura iyi ndwara yica ku kigero cyo hejuru, babonetse mu Turere tubiri two mu gace ka Kagera kari mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania.

Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati “Turateganya ko haboneka n’abandi barwayi benshi mu minsi iri imbere, mu gihe turi gukora igenzura.”

Ibizamini by’abantu babiri bakekwaho iyi ndwara, byamaze gufatwa ndetse bijyanwa gupimirwa muri Laboratwari nkuru y’Igihugu, mu rwego rwo gutangaza iki cyorezo muri Tanzania.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ritangaza ko abantu bahuye n’abarwaye iyi ndwara barimo abaganga, bamaze kumenyekana, ubu bakaba bari gukurikiranwa.

WHO yatanze umuburo ko igipimo cy’ikwirakwira ry’iyi ndwara kiri hejuru bitewe no kuba aka gace ka Kagera yagaragayemo gakunze kunyuramo abantu benshi, byumwihariko abakora urujya n’uruza ku mupaka w’Ibihugu bigera muri bine, birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

WHO itangaje iby’iyi ndwara muri Tanzania nyuma y’igihe gikabakaba mu kwezi kumwe mu Rwanda hatangajwe ko iki cyorezo cya Marburg cyarangiye burundu, aho byemejwe tariki 20 Ukuboza 2024.

Iki cyorezo cya Marburg cyatangajwe bwa mbere mu Rwanda mu mpera za Nzeri, cyarangiye nyuma yuko cyanduwe n’abantu 66, kikaba cyarahitanye ubuzima bw’abantu 15, mu gihe abayikize ari 51.

Iyi ndwara irangwa n’umuriro mwinshi, igipimo cy’abo yica kigera kuri 88%, kikaba kiri mu bwoko bumwe bw’izindi ndwara zitera kuva amaraso ahantu hose, nka Ebola.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 3 =

Previous Post

Uwigeze gufungirwa kwiyita Umupolizi akarya amafaranga y’abaturage yongeye gufatirwa mu cyuho

Next Post

Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi

Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.