Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyorezo giherutse kugaragara mu Rwanda kiravugwa mu Gihugu cy’igituranyi ahantu hateye impungenge

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in AMAHANGA
0
Icyorezo giherutse kugaragara mu Rwanda kiravugwa mu Gihugu cy’igituranyi ahantu hateye impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS), ryatangaje ko abantu umunani (8) bamaze guhitanwa n’icyorezo bikekwa ko ari Marburg muri Tanzania, mu gace ka Kagera gahuriraho ibihugu bine birimo u Rwanda, DRC, n’u Burundi, byanatumye bivugwa ko igipimo cy’ikwirakwira ry’iyi ndwara gishobora kuba kiri hejuru.

Byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na WHO/OMS kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, rivuga ko umubare w’abantu icyenda bakekwaho kwandura iyi ndwara yica ku kigero cyo hejuru, babonetse mu Turere tubiri two mu gace ka Kagera kari mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania.

Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati “Turateganya ko haboneka n’abandi barwayi benshi mu minsi iri imbere, mu gihe turi gukora igenzura.”

Ibizamini by’abantu babiri bakekwaho iyi ndwara, byamaze gufatwa ndetse bijyanwa gupimirwa muri Laboratwari nkuru y’Igihugu, mu rwego rwo gutangaza iki cyorezo muri Tanzania.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ritangaza ko abantu bahuye n’abarwaye iyi ndwara barimo abaganga, bamaze kumenyekana, ubu bakaba bari gukurikiranwa.

WHO yatanze umuburo ko igipimo cy’ikwirakwira ry’iyi ndwara kiri hejuru bitewe no kuba aka gace ka Kagera yagaragayemo gakunze kunyuramo abantu benshi, byumwihariko abakora urujya n’uruza ku mupaka w’Ibihugu bigera muri bine, birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

WHO itangaje iby’iyi ndwara muri Tanzania nyuma y’igihe gikabakaba mu kwezi kumwe mu Rwanda hatangajwe ko iki cyorezo cya Marburg cyarangiye burundu, aho byemejwe tariki 20 Ukuboza 2024.

Iki cyorezo cya Marburg cyatangajwe bwa mbere mu Rwanda mu mpera za Nzeri, cyarangiye nyuma yuko cyanduwe n’abantu 66, kikaba cyarahitanye ubuzima bw’abantu 15, mu gihe abayikize ari 51.

Iyi ndwara irangwa n’umuriro mwinshi, igipimo cy’abo yica kigera kuri 88%, kikaba kiri mu bwoko bumwe bw’izindi ndwara zitera kuva amaraso ahantu hose, nka Ebola.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Uwigeze gufungirwa kwiyita Umupolizi akarya amafaranga y’abaturage yongeye gufatirwa mu cyuho

Next Post

Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi

Related Posts

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

IZIHERUKA

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza
IBYAMAMARE

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi

Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.