Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ifatwa ry’umusirikare w’Umujenerali muri FARDC ufungiye ahatazwi ryateje impagarara muri Congo

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ifatwa ry’umusirikare w’Umujenerali muri FARDC ufungiye ahatazwi ryateje impagarara muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryagaragaje impungenge nyuma y’ifungwa ritavugwaho rumwe rya General Pierre Banywesize wari umuyobozi Wungirije w’Ibikorwa bya Gisirikare muri Dungu (Huat-Uele) ufungiye ahantu hatazwi.

Izi mpungenge z’iri Huriro ry’Imiryango itari iya Leta rizwi nka ONGDH, zikubiye mu itangazo ryashyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize, aho bamwe mu bahirimbanira uburenganzira bwa muntu bagize iri Huriro, bavuze ko uyu Musirikare Mukuru yafashwe mu gihe yendaga kujya kwivuriza hanze y’Igihugu.

Iyi Miryango itari iya Leta, yasabye ko General Pierre Banywesize, arekurwa nk’uko byatangajwe na Muke Pablo, wo mu Muryango utari uwa Leta uzwi nka Observatoire citoyen urwanya Ruswa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (OCDIC-RDC).

Yagize ati “Ubu buryo bwo gufunga Abanyekongo mu buryo bunyuranyije n’amahame mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu. Ni yo mpamvu dusaba abayobozi babifitiye ububasha kugira uruhare mu gutuma hatangwa ubutabera. Niba hari icyo ashinjwa, nibareke ashyikirizwe Ubucamanza, ubundi ukuri kumenyekane kuri bose.”

Mu itangazo rihuriweho n’Imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’umuryango w’uyu musirikare wo hejuru, bagaragaje ko ishimutwa rye ryabaye mu cyumweru kibanziriza igishize i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa DRC.

Emilienne Baseme, umwe mu bagize umuryango wa General Pierre Banywesize Bulanga, yagize ati “Twebwe nk’umuryango wa Général Pierre Banywesize Bulanga, tugomba kwiyambaza umuryango mugari yaba mu Gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Iri shimutwa rirahangayikishije cyane bitewe n’ubuzima bw’umuvandimwe wacu. Kuburirwa irengero kwe no kutamenya amakuru amwerecyeyeho bikomeza kudutera impungenge zidasanzwe.”

Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta muri DRC, rivuga ko mu mezi atandatu ashize, Abasirikare 29 bo ku rwego rwa General, batawe muri yombi n’inzego z’ubutatsi, aho 27 muri bo bakomoka mu Burasirazuba bw’iki Gihugu bumazemo imirwano ihanganishije igisirikare cya Leta n’Ihuriro AFC/M23, aho bashinjwa kubangamira ibikorwa bya gisirikare. Biyongera kandi ku bandi benshi bamaze imyaka irenga ibiri bafunzwe bataracirwa imanza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

I Bweyeye bahishuye impamvu hari ingo zitakibarizwamo abagabo n’izisigaye zirya rimwe

Next Post

Ubutumwa Minisitiri w’Intebe mushya wa Sudan yageneye Ibihugu bishyigikiye umutwe urwanya Leta

Related Posts

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Ikibuga cy’Indege cya Bruxelles cyari cyahagaritse ibikorwa kubera impungenge z’umutekano zatewe n’indege zitagira abapilote (Drones) bitazwi aho zaturutse zahazengurutse, cyasubukuye...

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

by radiotv10
05/11/2025
0

The Banyamulenge people, together with other ethnic groups including the Babembe, Bapfuru, Bashi, and others living in Minembwe in the...

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

by radiotv10
05/11/2025
0

Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin; yizeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi. Kuri...

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

IZIHERUKA

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu
FOOTBALL

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Minisitiri w’Intebe mushya wa Sudan yageneye Ibihugu bishyigikiye umutwe urwanya Leta

Ubutumwa Minisitiri w’Intebe mushya wa Sudan yageneye Ibihugu bishyigikiye umutwe urwanya Leta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.