Tuesday, December 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

IFOTO: Abasirikarekazi b’u Burundi mu karasisi katambutse imbere ya Perezida Ndayishimiye

radiotv10by radiotv10
10/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
IFOTO: Abasirikarekazi b’u Burundi mu karasisi katambutse imbere ya Perezida Ndayishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

Abari n’abategarugori bari mu Ngabo na Polisi by’u Burundi, bakoze akarasisi k’inzego z’umutekano, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ni umunsi wizihijwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 08 Werurwe 2024, aho mu Burundi wizihirijwe mu Ntara ya Gitega muri iki Gihugu.

Ni umuhango witabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we, Angelina Ndayishimiye, bawitabiriye bambaye imyambaro idozwe mu gitenge yari ihuriweho na bamwe mu bari bawitabiriye.

Uretse ibirori byo kwizihiza ibyagezweho n’abagore bo mu Burundi, mu kwizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga w’Abagore, abari n’abategarugori bari mu nzego z’umutekano z’iki Gihugu, nka Polisi ndetse n’Igisirikare, bakoze akarasisi kasusurukije abitabiriye ibi birori.

Mu ijambo rye kandi, Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kwamagana iby’ubutinganyi, avuga ko ababukora mu Gihugu cye bagomba kujya babihanirwa.

Yongeye gushimangira ko abakora ubutinganyi, bagomba kujya “baterwa amabuye” nk’uko n’ubundi yari aherutse kubitangaza, ariko bikamaganirwa kure n’Ibihugu by’i Burayi byakunze kugaragaza ko byifuza ko abaryamana bahuje igitsina bakwiye kujya bahabwa rugari.

N’Abapolisi na bo barigaragaje
Banyuze imbere ya Perezida Ndayishimiye na Madamu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + eleven =

Previous Post

Icyo Abayisilamu bo mu Rwanda basabwa mu gihe binjiyemo cy’Igisibo kizanageza mu Kwibuka30

Next Post

Aba mbere b’Amavubi aheruka guha ibyishimo Abanyarwanda bageze mu mwiherero (AMAFOTO)

Related Posts

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
09/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryifashishije amashusho agaragaza abaguye mu mirwano, riravuga ko mu gihe hakomeje umugambi wo kurimbura Abanyekongo bo mu burasirazuba...

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

by radiotv10
09/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard yavuze ko iki Gihugu cyitifuza kwinjira mu ntambara ariko ko cyiteguye guhangana n’uwayigishozaho...

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Nyuma yuko bivuzwe ko kajugujugu yakoreye impanuka mu Kiyaga cya Tanganyika muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Epfo, yari ivuye...

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kimaze iminsi gishoje intambara mu mirwano ikomeje kubera mu bice birimo Kamanyola...

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

by radiotv10
08/12/2025
0

Perezida wa Benin, Patrice Talon yatangaje ko nyuma yuko itsinda ry’abasirikare ritangaje ko ryahiritse ubutegetsi bwe, ibintu byasubiye ku murongo,...

IZIHERUKA

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm
IMYIDAGADURO

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

by radiotv10
09/12/2025
0

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

09/12/2025
U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

09/12/2025
Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

09/12/2025
Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

09/12/2025
Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

09/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Aba mbere b’Amavubi aheruka guha ibyishimo Abanyarwanda bageze mu mwiherero (AMAFOTO)

Aba mbere b’Amavubi aheruka guha ibyishimo Abanyarwanda bageze mu mwiherero (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.