IFOTO: Bamporiki ku munsi w’Ilayidi ati “Alhamdulillah”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard ni umwe mu bifurije umunsi mwiza abo mu idini ya Islamu, yifashishije ifoto yambaye imyambaro imenyerewe ku bayoboke b’iri dini.

Yifashishije ifoto imugaragaza yambaye imyambaro imenyerewe ku bo mu idini ya Islam, Hon Bamporiki Edouard, yageneye ubutumwa abo muri iri dini ku munsi wo gusoza igisibo gitagatifu.

Izindi Nkuru

Muri ubu butumwa, yateruye agira ati “Alhamdulillah [icyubahiro ni icy’Imana] ku bwa buri kimwe tutabura gushimira Allah yaduhanye umugisha. Imana ni nziza iteka ryose. Mukomeze kunezerwa ku munsi wanyu kandi muheshe mwibuke n’abandi mubaheshe umugisha.”

Ifoto iherekeje ubu butumwa igaragaza Hon Bamporiki yambaye ikanzu year imenyerewe ku bayisilamu ndetse atamirije igitambaro mu mutwe na cyo kimenyerewe ku bo muri iyi dini.

Hon Bamporiki Edouard

Ni ibintu bikunze gukorwa na bamwe basanzwe atari n’abo mu idini ya islam aho ku munsi nk’uyu Bambara iyi myambaro ubundi bakifatanya n’abo muri iri dini kwizihiza uyu munsi mukuru wabo.

Uwitwa Mbabazi watanze igiteherezo kuri ubu butmwa bwa Bamporiki, yagize ati Bwana na we yagiyeyo yitwa Abubacar sulayimin silimani khalifa hafthali.”

Naho uwiyita Gradiator OG na we yagize atiKuvumba ni umuco mwiza twarazwe nabakurambere.

Providence Tuyisabe na we yatanze igitekerezo agira ati “Uragaragara neza muri iyo myambarire. Kandi ni byo rwose Imana ni nziza iteka ryose.”

Yunuss na we yagize ati Nyakubahwa rwose turabanezerewe mwambaye neza rwose muduhaye ibyishimo kuri uyu munsi sinabona icyo nabitura peeh.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru