Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika i Goma, anahabwa umugisha na bamwe mu Basenyeri muri Kiliziya Gatulika, barimo Musenyeri wa Lubumbashi, Fulgence Muteba.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025 mu Mujyi wa Goma, umaze amezi atandatu ugenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.
Iki gikorwa cya Kiliziya Gatulika cyabereye mu Mujyi wa Goma, uretse Musenyeri Fulgence Muteba, akaba ari Arikiyepisikopi wa Lubumbashi akaba na Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abepikisiko- CENCO; cyanitabiriwe na Musenyeri Willy Ngumbi wa Giyoseze Gatulika ya Goma Diocese, ndetse Leonard Kakudji, Musenyeri wa Diyoseze ya Kamina.
Musenyeri Fulgence Muteba wahaye umugisha uyu Muhuzabikorwa wa AFC/M23, yagize ati “Corneille Nangaa ni Umugatulika ushikamye, ubirimo neza kandi ubyerera imbuto.”
Musenyeri Fulgence Muteba kandi kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga yanatuye Igitambo cy’Ukarisitiya cyabere mu mujyi wa Goma, yavuze ko yishimiye kuba yaje mu Mujyi wa Goma, usukuye cyane muri iki gihe.
Yagize ati “Ndi muri Goma isa neza muri iki gihe. Umujyi wa Goma urimo ubushyuhe buringaniye, ukomeje kwakira impuhwe z’Imana.”
Iki gitambo cya misa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, cyari cyanitabiriwe n’ubundi n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa wagaragayemo yubahiriza imigenzo yose ya Kiliziya Gatulika, irimo guhana amahoro ya Kristu, umwe mu mihango iranga igitambo cy’Ukarisitiya.


RADIOTV10