Karegeya Ngabo Alexis wamamaye nka ‘Ibere rya Bigogwe’ wanashinze kompanyi y’ubukerarugendo yitiriwe iri zina, yishimiye kuba yarahuye n’imfura ya Perezida Paul Kagame, Yvan Cyomoro Kagame.
Karegeya yamamaye cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ku izina rya ‘Ibere rya Bigogwe’ aho yakundishije abantu ubukerarugendo bushingiye ku bworozi akorera mu gace ko mu Bigogwe.
Mu butumwa buherekejwe n’amafoto yanyujije kuri uru rubuga rwa X, Karegeya yavuze ko yishimiye kuba yahuye na Yvan Cyomoro Kagame, imfura ya Perezida Paul Kagame.
Muri ubu butumwa yashyizeho kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023, Karegeya yagize ati “Mu ijoro ryacyeye mu birori bisoza umwaka, nishimiye guhura nya Bwana Yvan Cyomoro Kagame.”
Karegeya ukunze kugaragaza ko aterwa ishema n’umwuga akora w’ubworozi bw’Inka, aho akunze kwiyita umushumba, muri ubu butumwa bwe yakomeje agira ati “Mbega ijoro ryiza ku mushumba.” Asoza yifuriza ibyiza Yvan Cyomoro, ati “Amata Aduhame Mfura ya Rudasumbwa.”
Muri ibyo birori byo gusoza umwaka ryabaye tariki 30 Ukuboza 2023, byayobowe na Perezida Paul Kagame, waboneyeho kwibutsa Abanyarwanda ko uyu mwaka wa 2023 wabaye mwiza, kandi ko n’uwa 2024 uzakomeza kuba mwiza, barushaho gukora.
Karegeya kandi yashyigikiwe na Leta mu bikorwa bye by’ubu bukerarugendo, aho kompanyi ye izwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ yahawe ubutaka n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 30 Mutarama 2023, ari na bwo akoreraho ubu bukerarugendo bumaze kumenywa na benshi.
RADIOTV10