Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu ruzinduko mu Karere ka Gicumbi, yifatanyije n’abaturage bahawe akazi mu mushinga wo kubateza imbere aho bari mu bikorwa byo gutunganya umuhanda wo Murenge wa Cyumba uhana imbibi na Uganda.
Minisitiri Gatabazi muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022 aho yasuye ibikorwa bitandukanye birimo imishinga igamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Hon Gatabazi yanahuye yanifatanyije na bamwe mu baturage bahawe akazi n’umushinga wa Leta wo guteza imbere abaturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Aba baturage bafatanyije na Minisitiri mu mirimo y’amaboko byo gutunganya umuhanda wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Murenge wa Cyumba.
Uyu mushinga wahaye akazi abaturage barenga 1 000 bo mu Mirenge ya Cyumba, Kaniga na Rubaya.
Umwe mu baturage bakora muri iyi mirimo, avuga ko yari yaragiye gushakishiriza imibereho muri Uganda ariko bikanga akaza kugaruka mu Rwanda none ubu akaba abayeho neza n’Umuryango we.
Ati “Ubu umugore wanjye n’abana ubabonye ntabwo wamenya ko ari abanjye, umugore wanjye asigaye arya yarabyibushye, abana bariga, biga bambaye inkweto n’amasogizi, imyenda y’ishuri barahinduranya.”
Minisitiri Gatabazi yibukije aba baturage kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe, bakabasha gukoresha ubushobozi bakuyemo kandi banaharanira kwiteza imbere, abizeza ko imishinga yashyizweho yo kubazamura izakomeza guhabwa ubushobozi uko amikoro azagenda aboneka.
RADIOTV10