Sunday, November 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

IFOTO: Platini uvugwaho ibibazo ntibimubuza kuba ari mu butumwa bufasha Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
06/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
IFOTO: Platini uvugwaho ibibazo ntibimubuza kuba ari mu butumwa bufasha Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Nemeye Platini umaze iminsi avugwaho ibibazo bwite bivugwa ko afite mu muryango, akaba ataragira icyo anabivugaho, we ubu yibereye mu kazi ko kuririmbira abitabira ubukangurambaga bugamije kurwanya Virusi itera SIDA mu rubyiruko.

Mu minsi ishize ndetse n’ubu, mu ruganda rw’imyidagaduro yo mu Rwanda, hakomeje kuvugwa inkuru y’ibibazo bivugwa ko biri mu rugo rwa Platini P, uri mu bahanzi babimazemo igihe mu Rwanda.

Ni ibibazo bivugwa ko byatewe no kuba umwana byavugwaga ko ari imfura ya Platini n’umugore we Olivia, byaraje kumenyekana ko atari uwe, nyuma yuko hakozwe ibizamini bya gihanga by’uturemangingo ndangasano (ADN).

Bivugwa kandi ko ibi bibazo byatumye Platini n’umugore we, ubu batakibana mu rugo rumwe, mu gihe bari bamaranye imyaka ibiri basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Gusa uyu muhanzi unakomeje guhirwa mu bikorwa bya muzika, ubu we yibereye mu kazi ke k’ubuhanzi, aho amaze iminsi mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA mu rubyiruko, bwateguwe ku bufatanye bw’ibigo bitandukanye birimo Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC).

Amafoto dukesha RBC yo ku wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023, agaragaza uyu muhanzi ari kuririmbira abaturage bo mu Karere ka Kirehe bitabiriye ubu bukangumbaga.

Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki tariki 21 Mata bukazageza ku ya 16 Gicurasi 2023, bumaze kuzenguruka mu bice binyuranye by’Igihugu, aho uyu muhanzi Platini yagiye aririmbira ababwitabiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + nine =

Previous Post

Amakuru mashya: Byemejwe ko ubu COVID-19 itagihangayikishije Isi

Next Post

Hamenyekanye impamvu umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yirukanywe

Related Posts

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

by radiotv10
22/11/2025
0

Murindahabi Irene usanzwe areberera inyungu abaririmbyi Vestine na Dorcas, yavuze ko ubutumwa buherutse gutambuka ku rubuga nkoranyambaga rw’umwe muri aba...

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

by radiotv10
22/11/2025
0

Kyra Nkezabera, whose parents include a Rwandan father and a Belgian mother, has reached the final round of the Miss...

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yatanze umucyo ku byatumye hari abakeka ko yaba yarabeshye abantu igihe kinini ko atabona, avuga ko amashusho...

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

by radiotv10
21/11/2025
0

Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, uri guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi (Miss Belgium), yageze mu cyiciro cya...

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

by radiotv10
19/11/2025
0

Umuhanzi Bill Ruzima wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yamaze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye cyanyuzemo abandi...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye impamvu umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yirukanywe

Hamenyekanye impamvu umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yirukanywe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.