Umuhanzi Nemeye Platini umaze iminsi avugwaho ibibazo bwite bivugwa ko afite mu muryango, akaba ataragira icyo anabivugaho, we ubu yibereye mu kazi ko kuririmbira abitabira ubukangurambaga bugamije kurwanya Virusi itera SIDA mu rubyiruko.
Mu minsi ishize ndetse n’ubu, mu ruganda rw’imyidagaduro yo mu Rwanda, hakomeje kuvugwa inkuru y’ibibazo bivugwa ko biri mu rugo rwa Platini P, uri mu bahanzi babimazemo igihe mu Rwanda.
Ni ibibazo bivugwa ko byatewe no kuba umwana byavugwaga ko ari imfura ya Platini n’umugore we Olivia, byaraje kumenyekana ko atari uwe, nyuma yuko hakozwe ibizamini bya gihanga by’uturemangingo ndangasano (ADN).
Bivugwa kandi ko ibi bibazo byatumye Platini n’umugore we, ubu batakibana mu rugo rumwe, mu gihe bari bamaranye imyaka ibiri basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.
Gusa uyu muhanzi unakomeje guhirwa mu bikorwa bya muzika, ubu we yibereye mu kazi ke k’ubuhanzi, aho amaze iminsi mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA mu rubyiruko, bwateguwe ku bufatanye bw’ibigo bitandukanye birimo Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC).
Amafoto dukesha RBC yo ku wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023, agaragaza uyu muhanzi ari kuririmbira abaturage bo mu Karere ka Kirehe bitabiriye ubu bukangumbaga.
Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki tariki 21 Mata bukazageza ku ya 16 Gicurasi 2023, bumaze kuzenguruka mu bice binyuranye by’Igihugu, aho uyu muhanzi Platini yagiye aririmbira ababwitabiriye.
RADIOTV10