Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera akaba ari mu bato mu myaka muri Guverinoma y’u Rwanda, yagaragaje ibyishimo aterwa no kuba imfura ye yujuje amezi ane imuzaniye umunezero mu buzima bwe.
Dr. Yvan Butera w’imyaka 34 y’amavuko, yagaragaje ibi byishimo mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter], buherekejwe n’ifoto ari kumwe n’imfura ye. Yagize ati “Amezi ane meza mbumbe y’ibyishimo byanjye!”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ari mu bato muri Guverinoma y’u Rwanda, aho we na Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe. Ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, buri umwe afite imyaka 34.
Dr. Yvan Butera yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda ari na we wari muto muri rwego rukuru rw’Igihugu mu kwezi k’Ugushyingo 2022, ubwo Perezida Paul Kagame yakoraga amavugurura muri Guverinoma.
Icyo gihe Dr. Yvan Butera wari afite imyaka 32 y’amavuko, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima asimbuye Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga we wari wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi no kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK).
Nyuma y’iminsi micye agizwe umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda ndetse anarahiriye izi nshingano, mu kwezi k’Ukuboza 2022 Dr. Yvan Butera yahise asezerana imbere y’amategeko n’umugore we Diana Kamili.
RADIOTV10
Umwana n’umugisha arega.