IFOTO: Uwabaye Minisitiri mu Rwanda yagaragaje ikimumara ‘stress’ z’akazi aba yiriwemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Richard Sezibera wagize imyanya mu nzego nkuru z’Igihugu, nko kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yagaragaje ko iyo ageze mu rugo ntacyo yishimira kurusha ibindi nko gusanganirwa n’abana bato.

Dr Richard Sezibera yagaragaje ibi mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, buherekejwe n’ifoto ari kumwe n’abana bato, bari kumusoma ku itama.

Izindi Nkuru

Mu butumwa buherekeje iyi foto, Dr Richard Sezibera yagize ati “Ntagishimije kurusha ibindi mu gusoza umunsi muri ubu buryo.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, bashimiye uyu munyapolitiki, kuba na we atanga urugero mu kwita ku muryango ndetse n’urugwiro agaragariza abana.

Abayobozi bo mu nzego zo hejuru mu Rwanda, bakunze gutanga urugero rwiza mu kwita ku miryango, ku isonga hakaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ukunze kugaragaza uburyo yita ku buzukuru be, bakaba abana ba Ange Ingabire Kagame.

Umukuru w’u Rwanda, mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ari kumwe n’abuzukuru be, bishimye, aho na we akunze kuvuga ko kuzukuruza bishimije kurusha ibindi byose.

Mu ntangiro z’Ugushyingo 2023, ubwo Perezida Kagame yatangaga ikiganiro mu gufungura ku mugaragaro ikigo Norrsken Kigali House gifasha ba rwiyemezamirimo b’imishinga y’ikoranabuhanga, yabajijwe ikimushimisha kurusha ibindi mu kuba yaruzukuruje, asubiza agira ati “Ni byose.”

Perezida Paul Kagame n’abuzukuru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru