Uwafatanywe ibitemewe byavaga muri Congo yatanze amakuru arambuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 40 wafatiwe mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu afite amavuta yangiza uruhu azwi nka mukologo yaturukaga muri Congo, yabwiye Polisi ko yari amaze ukwezi atangiye ibi bikorwa, anavuga inshuro yari amaze kubikora.

Uyu mugabo wafatiwe mu Mudugudu w’Ihumure mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, yasanganywe amacupa 1 080 y’aya mavuta y’ubwoko butandukanye arimo Paw paw, Caro light, Clairmen, Beauty, Epiderme crème, Bio Plus, na Coco Pulp.

Izindi Nkuru

Yafatiwe iwe mu rugo mu ijoro ahagana saa tanu nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), rihawe amakuru ko hari umuntu winjije mu Gihugu amavuta ya mukologo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mugabo yari amaze gupakirira ayo mavuta ahitwa Buhaza.

Ati “Hahise hatangira igikorwa cyo kumufata, aza gufatwa akiyageza iwe mu rugo aho atuye mu Mudugudu w’Ihumure.”

Uyu mugabo akimara gufatwa, yiyemereye ko ayo mavuta yari kubyuka ayajyana mu Mujyi wa Kigali kuyaha abakiliya be, ndetse ko yari amaze ukwezi kumwe atangiye ibi bikorwa, aho yari amaze kubikora ku nshuro ya 10.

Akimara gufatwa, ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru