Ifoto ya Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umwuzukuru we avuga ko bagiranye umugoroba mwiza, ikomeje kwishimirwa na benshi, bavuga ko Umukuru w’u Rwanda adahwema gutanga urugero rwiza rwo kwita ku muryango.
Ni ifoto Perezida Kagame yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023.
Mu butumwa buherekeje iyi foto igaragaza Perezida Kagame ari kwita ku mwuzukuru we, yagize ati “Umugoroba wagenze neza.”
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yatanze mu cyumweru gishize ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo Norrsken Kigali House, yabajijwe ikintu kimushimisha kurusha ibindi ku kuzukuruza, asubiza agira ati “ni byose.”
Umukuru w’u Rwanda akunze kugaragaza aba buzukuru be bakaba abana b’ubuheta bwe, Ange Ingabire Kagame na Betran Ndengeyingoma, agaragaza ko iyo bari kumwe aba yishimye.
Ubwo abuzukuru ba Perezida Paul Kagame, Anaya Abe Ndengeyingoma na Amalia Agwize Ndengeyingoma, ku itariki ya 19 Nyakanga 2022, Umukuru w’u Rwanda na bwo yari yagaragaje ifoto avuga ko bizihizanyije ibi birori.
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, uretse gutanga ibitekerezo kuri iyi foto, bavuga ko bishimira uburyo Perezida Kagame yita ku muryango, banagiye bayisangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo.
RADIOTV10