Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

radiotv10by radiotv10
14/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ubuyobozi bwa Uganda bufunguye Imipaka ya Bunagana na Ishasha ihuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko Guverineri w’Urwego rwa gisirikare ruyobora Kivu ya Ruguru, yahamagaje Consul wa Uganda.

Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyobora Kivu ya Ruguru, Maj Gen Evariste Kakule Somo yahamagaje Isingoma Isimererwa, Consul wa Uganda utuye muri Beni, ku wa Gatandatu tariki 12 Nyakanga, mu gihe iyi mipaka yafunguwe na Uganda ku wa Kane tariki 10 Nyakanga.

Ni mu gihe bivugwa ko Maj Gen Evariste Kakule Somo yakoze ibi atabanje kugisha inama no kubiganiraho n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.

Consul wa Uganda, Isingoma Isimererwa we yatangaje ko Guverinoma y’Igihugu cye cya Uganda, izatangaza ibirambuye kuri iki kibazo cyagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, anaboneraho kunenga uburyo ibi byakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Nka Guverinoma yemewe, ntiyari ikwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’umuyoboro ukwiye mu itumanaho. Ntitaye ku mubare w’ubutumwa bwaba bwatanzwe, ku mubare w’ibitekerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga, igihe cy’amatangazo anyuze mu mucyo kizagera kandi hatangwe umucyo.”

Yatangaje ko Guverinoma y’Igihugu cye cya Uganda, yubaha kandi ikanaha agaciro iya Congo, ndetse ikanubaha ubutegetsi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru ubu bukorera by’agateganyo muri Beni.

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko batumva uburyo iriya mipaka iri mu bice bigenzurwa na AFC/M23 yaba yarafunguwe bitazwi n’ubutegetsi bwa Congo, dore ko byanabaye nyuma y’iminsi micye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, agiriye uruzinduko muri DRC akanakirwa na Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi, bakanemeza ko baba barabivuganyeho.

Gusa ubwo hafungurwaga umupaka wa Bunagana uguza DRC na Uganda, byakozwe n’abayobozi bari baturutse muri Uganda, mu gihe nta muyobozi wo ku ruhande rwa DRC wari uhari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + fifteen =

Previous Post

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Next Post

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo
FOOTBALL

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.