Nyuma yuko ubuyobozi bwa Uganda bufunguye Imipaka ya Bunagana na Ishasha ihuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko Guverineri w’Urwego rwa gisirikare ruyobora Kivu ya Ruguru, yahamagaje Consul wa Uganda.
Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyobora Kivu ya Ruguru, Maj Gen Evariste Kakule Somo yahamagaje Isingoma Isimererwa, Consul wa Uganda utuye muri Beni, ku wa Gatandatu tariki 12 Nyakanga, mu gihe iyi mipaka yafunguwe na Uganda ku wa Kane tariki 10 Nyakanga.
Ni mu gihe bivugwa ko Maj Gen Evariste Kakule Somo yakoze ibi atabanje kugisha inama no kubiganiraho n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.
Consul wa Uganda, Isingoma Isimererwa we yatangaje ko Guverinoma y’Igihugu cye cya Uganda, izatangaza ibirambuye kuri iki kibazo cyagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, anaboneraho kunenga uburyo ibi byakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Nka Guverinoma yemewe, ntiyari ikwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’umuyoboro ukwiye mu itumanaho. Ntitaye ku mubare w’ubutumwa bwaba bwatanzwe, ku mubare w’ibitekerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga, igihe cy’amatangazo anyuze mu mucyo kizagera kandi hatangwe umucyo.”
Yatangaje ko Guverinoma y’Igihugu cye cya Uganda, yubaha kandi ikanaha agaciro iya Congo, ndetse ikanubaha ubutegetsi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru ubu bukorera by’agateganyo muri Beni.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko batumva uburyo iriya mipaka iri mu bice bigenzurwa na AFC/M23 yaba yarafunguwe bitazwi n’ubutegetsi bwa Congo, dore ko byanabaye nyuma y’iminsi micye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, agiriye uruzinduko muri DRC akanakirwa na Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi, bakanemeza ko baba barabivuganyeho.
Gusa ubwo hafungurwaga umupaka wa Bunagana uguza DRC na Uganda, byakozwe n’abayobozi bari baturutse muri Uganda, mu gihe nta muyobozi wo ku ruhande rwa DRC wari uhari.
RADIOTV10