• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihano kiruta ibindi cyakatiwe umusirikare ukomeye wa FARDC wari ukuriye Abajepe i Goma

radiotv10by radiotv10
03/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igihano kiruta ibindi cyakatiwe umusirikare ukomeye wa FARDC wari ukuriye Abajepe i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari ukuriye itsinda ry’abarinda Perezida muri Goma, yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’impfu z’abantu 56, akatirwa igihano cy’urupfu kizahita kiba gufungwa burundu.

Colonel Mike Mikombe yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’impfu z’abantu 56 bishwe ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC (MONUSCO).

Urukiko rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023, ku rubanza rwaregwamo abasirikare batandatu, barimo n’uyu Musirikare wari ukuriye itsinda ry’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu mu Mujyi wa Goma.

Gusa kuko igihano cy’urupfu kitakiri mu mateko ahana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyu musirikare, azahanishwa gufungwa burundu.

Umunyamateko wa Colonel Mike Mikombe, witwa Serge Lukanga, yavuze ko biteguye kujurira iki cyemezo cyo guhanisha umukiliya we igihano kiruta ibindi.

Ni mu gihe abandi basirikare batatu bahanishijwe igifungo cy’imyaka icumi, naho uwungirije Col Mikombe ndetse n’abandi babiri, bo bagizwe abere.

Urupfu rw’abantu 56 banatumye aba basirikare baregwa ibi byaha, bari mu myigaragambyo yabaye tariki 30 Kanama 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 16 =

Previous Post

Kigali: Urujijo ku rupfu rw’umugabo n’umugore babonetse bamaze igihe barapfiriye mu nzu

Next Post

Ibiciro bya Lisansi byazamutse bigera ku mafaranga bigezeho bwa mbere mu Rwanda

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Ibiciro bya Lisansi byazamutse bigera ku mafaranga bigezeho bwa mbere mu Rwanda

Ibiciro bya Lisansi byazamutse bigera ku mafaranga bigezeho bwa mbere mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.