Leta Zunze Ubumwe za America yavuze ko zitazajya mu gitero na kimwe cya Israel cyo kwihorera kuri Iran, nyuma y’aho iki Gihugu kigabye kuri Israel igitero cya mbere giturutse ku butaka bwacyo nyuma y’imyaka myinshi ishize.
Indege za drones na za misile byose hamwe birenga 300 byarashwe kuri Israel mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.
Iran yavuze ko byari ukwihorera ku gitero cyo ku itariki ya 01 Mata 2024, Israel yagabye ku ishami rya Ambasade yayo muri Syria cyahitanye abasirikare bakuru bayo.
Icyakora Israel yatangaje izo drones na missiles hafi ya zose zahanuwe mbere y’uko zigera aho zari zigambiriye.
Mu kiganiro yagiranye ni itangazamakuru kuri iki Cyumweru, umwe muri bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko Biden yasabye Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu “kwitonda no gushishoza” ku byo abasirikare b’Igihugu cye bagiye gukora, ku bitero bagabweho na Iran bitari byarigeze kibaho mbere.
Byibura 99% bya misile zarashwe kuri Israel zaburijwemo, bigizwemo uruhare na Israel ubwayo, na America ikoresheje indege n’amato byayo.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10