Inteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumye gashinzwe umutekano ku Isi yatoye umwanzuro wari ushyigikiwe n’Ibihugu byinshi, wo kwemerera Palestine kuba umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye, ariko birangira iki Gihugu kitagiyemo kuko Leta Zunze Ubumwe za America zatoye ‘Oya’.
Icyakora byarangiye Palestine itemerewe kwinjira mu muryango w’abibumbye, kabone nubwo yari yatowe n’Ibihugu byinshi, kuko Leta Zunze Ubumwe za America yo yatoye ‘Oya’, ari byo byitwa Veto.
Leta Zunze Ubumwe za America, yasobanuye ko kugira ngo Palesitina ibe Leta yigenga bitagomba kuva mu Muryango w’Abibumbye, ahubwo bigomba kunyura mu mishyirano itaziguye hagati ya Israel n’ubutegetsi bwa Palestine buriho muri iki gihe.
Ibihugu nk’u Bwongereza n’u Busuwisi, byo byifashe muri aya matora, mu gihe ibindi 12 birimo Algeria, Equateur, Guyana, u Buyapani, Malte, Mozambique, Koreya y’Epfo, Sierra-Leone, Sloveniya, u Bufaransa, u Bushinwa n’u Burusiya, byari byatoye Yego.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10
” Akabikora kabizi ngo karya uburisho karité “.