Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igihugu gihana imbibi n’u Rwanda cyemeje ko habonetse Ebola yanahitanye uwa mbere

radiotv10by radiotv10
20/09/2022
in MU RWANDA
0
Igihugu gihana imbibi n’u Rwanda cyemeje ko habonetse Ebola yanahitanye uwa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yemeje ko muri iki Gihugu hagaragaye umuntu wa mbere urwaye icyorezo cya Ebola, ndetse kikaba cyanamuhitanye.

Aya makuru yemejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.

Uwagaragaweho iyi ndwara, ni umugabo w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Karere ka Mubende wanapfuye nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Diana Atwine yabwiye itangazamakuru ati “Turifuza kumenyesha Igihugu ko twamaze kugira icyorezo cya Ebola kuva ejo hashize.”

Yavuze ko uyu murwayi yagaragazaga ibimenyetso byo guhinda umuriro mwinshi, gucibwamo ndetse no kubabara mu nda ubundi akagarura amaraso. Yari yabanje kuvurwa nk’umwari wa Malaria.

Kugeza ubu hari abantu umunani bakekwaho kuba barwaye iki cyorezo bari kwitabwaho n’abaganga nkuko byatangajwe mu itangazo ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ishami ryaryo rya Afurika.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rivuga ko riri gufasha ubuyobozi bwa Uganda, gukomeza gukora icukumbura ry’iyi ndwara ndetse ko rigiye kohereza abakozi bo gutanga ubutabazi.

Umuyobozi mukuru wa WHO muri Afurika, yagize ati “Uganda ntabwo ari Igihugu gisanzwe gifite ingamba zishyitse mu guhangana na Ebola. Hagendewe ku isesengura, yahise ifata ingamba zihuse zo kugenzura iyi virusi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + fifteen =

Previous Post

Rusizi: Indwara ebyiri z’amayobera zifata abana batinye kujya kuvuriza kwa muganga

Next Post

Rwanda&Burundi: Abayobora Sena bashimye intambwe yatewe mu gutuma Ibihugu byongera kubana kivandimwe

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda&Burundi: Abayobora Sena bashimye intambwe yatewe mu gutuma Ibihugu byongera kubana kivandimwe

Rwanda&Burundi: Abayobora Sena bashimye intambwe yatewe mu gutuma Ibihugu byongera kubana kivandimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.