Leta y’Igihugu cya Botswana yatangaje ko yugarijwe n’ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima, nyuma yuko iki Gihugu kiri guhura n’ibibazo byo kubura imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi.
Mu itangazo ryanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Botswana, Duma Boko yavuze ko Igihugu gifite ikibazo gikomeye cyo kuba nta bikoresho bikoreshwa kwa muganga bihagije gifite.
Gusa yatanze ihumure ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose ngo ibone amafaranga yo gukemura iki kibazo mu buryo bwihuse.
Umukuru w’iki Gihugu yashimangiye ko bishobora kutazoroha bitewe n’ubushobozi Igihugu gifite, ariko barimo bagerageza.
Ubukungu bwa Botswana ituwe n’abaturage barenga Miliyoni ebyiri n’igice, bwahirimye nyuma yuko amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Diyama akumiriwe ku isoko mpuzamahanga, kandi iki Gihugu cyari mu bya mbere bikomeye muri ubu bucuruzi.
Haje kwikubitamo ingaruka zaturutse ku ihagarikwa ry’inkunga Leta Zunze Ubumwe za America yahaga iki Gihugu, ibyaje no kugira ingaruka zirimo ubukene bukabije mu baturage, ndetse n’ibibazo by’ubuzima kuko imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA yahise ihagarara, ndetse n’iy’igituntu, nkuko biherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ubuzima Dr Stephen Modise.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10