Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro aravuga ko Guverinoma y’Igihugu cye igiye gusubukura ibiganiro n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, byari byatangiye mu buryo bw’ibanga ndetse bigatanga umusaruro.
Ni ibiganiro avuga ko bizasubukurwa kuva mu cyumweru gitaha, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za amerika zari yatanze iki cyifuzo.
Venezuela yakomeje gufatirwa ibihano cyane mu bukungu ndetse byarushijeho kwiyongera kuva Nicolas Maduro yagera ku butegetsi.
Uku gusubukura ibiganiro, ni icyemezo kimezi ameze abiri kigwaho. Kuva umwaka ushize impande zombi zatangiye ibiganiro mu ibanga ndetse umuhuza aba Qatar, wabafashije kwemeranya kugurana imfungwa.
Icyo gihe Leta Zunze Ubumwe za America, yarekura Alex Saab inshuti ya hafi ya Perezida Maduro washinjwaga kunyereza amafaranga, n’abandi 20 bahoze muri politike ya Venezuela.
Ku ruhande rwa Venezuela, yo yarekuye Leonard Francis, umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za America warwaniraga mu mazi, ndetse n’abandi Banyamerika 10.
Uretse guhererekanya imfungwa, America yanakuyeho bimwe mu bihano yari yarafatiye iki Gihugu cya Venezuela nyuma y’uko Leta iriho yemeranyijwe n’abatavuga rumwe na yo gukora amatora anyuze mu mucyo ndetse agakurikiranwa n’indorerezi mpuzamahanga muri uyu mwaka.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10