Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwa ku mbunda yabonetse mu murima w’umuturage w’i Nyanza

radiotv10by radiotv10
27/05/2025
in MU RWANDA
0
Igikekwa ku mbunda yabonetse mu murima w’umuturage w’i Nyanza
Share on FacebookShare on Twitter

Mu murima w’umuturage wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, habonetse imbunda yari itabye, bikekwa ko ari iyahasizwe n’abahoze ari abasirikare b’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi mbunda yataburuwe mu murima w’umuturage utuye mu Mudugudu wa Karambo B mu Kagari ka Gishike muri uyu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko uyu murima w’umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko, wari umaze igihe kinini udahingwa, aho wari uri guhingwamo n’umugabo ari na we wabonye iyi mbunda.

Amakuru y’iyi mbunda yabonetse mu murima w’umuturage, yanemejwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Patrick Kajyambere, wabyemereye ikinyamakuru cyitwa Umuseke dukesha aya makuru.

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi na bwo bwamenye amakuru y’iyi mbunda yabonetse mu murima, buyabwiwe n’abaturage bo muri aka gace yabonetsemo.

Patrick Kajyambere yatangaje ko muri aka gace kabonetsemo imbunda, kanyuzemo abahoze ari abasirikare b’Ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, ubwo bariho bahunga nyuma yo gutsindwa urugamba n’ingabo zahoze ari RPA zahagaritse Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi zikanabohora Igihugu.

Ababonye iyi mbunda ikimara gukurwa mu butaka, bavuga ko yari izingazingiye mu mashashi no mu mufuka, ku buryo uwari wayihatabye, yari yabigambiriye.

Uyu murima wabonetsemo imbunda wari umaze igihe kinini udahingwa kubera ibibazo by’amakimbirane byari hagati y’abawuguze, dore nyirawo yahimutse akajya gutura mu Murenge wa Mukingo n’ubundi mu Karere ka Nyanza.

Ubwo iyi mbunda yari ikimara kubonwa n’abaturage, bahise babimenyesha inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano, zahise ziyijyana ku Biro by’Umurenge wa Rwabicuma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Kirehe: Uri mu buzima bubabaje hari icyo abaturanyi be bamusabira

Next Post

Perezida w’u Bufaransa yatanze umucyo ku byafashwe nk’urushyi yakubiswe n’umugore we

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’u Bufaransa yatanze umucyo ku byafashwe nk’urushyi yakubiswe n’umugore we

Perezida w’u Bufaransa yatanze umucyo ku byafashwe nk’urushyi yakubiswe n’umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.