Mu murima w’umuturage wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, habonetse imbunda yari itabye, bikekwa ko ari iyahasizwe n’abahoze ari abasirikare b’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi mbunda yataburuwe mu murima w’umuturage utuye mu Mudugudu wa Karambo B mu Kagari ka Gishike muri uyu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko uyu murima w’umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko, wari umaze igihe kinini udahingwa, aho wari uri guhingwamo n’umugabo ari na we wabonye iyi mbunda.
Amakuru y’iyi mbunda yabonetse mu murima w’umuturage, yanemejwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Patrick Kajyambere, wabyemereye ikinyamakuru cyitwa Umuseke dukesha aya makuru.
Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi na bwo bwamenye amakuru y’iyi mbunda yabonetse mu murima, buyabwiwe n’abaturage bo muri aka gace yabonetsemo.
Patrick Kajyambere yatangaje ko muri aka gace kabonetsemo imbunda, kanyuzemo abahoze ari abasirikare b’Ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, ubwo bariho bahunga nyuma yo gutsindwa urugamba n’ingabo zahoze ari RPA zahagaritse Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi zikanabohora Igihugu.
Ababonye iyi mbunda ikimara gukurwa mu butaka, bavuga ko yari izingazingiye mu mashashi no mu mufuka, ku buryo uwari wayihatabye, yari yabigambiriye.
Uyu murima wabonetsemo imbunda wari umaze igihe kinini udahingwa kubera ibibazo by’amakimbirane byari hagati y’abawuguze, dore nyirawo yahimutse akajya gutura mu Murenge wa Mukingo n’ubundi mu Karere ka Nyanza.
Ubwo iyi mbunda yari ikimara kubonwa n’abaturage, bahise babimenyesha inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano, zahise ziyijyana ku Biro by’Umurenge wa Rwabicuma.
RADIOTV10