Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

radiotv10by radiotv10
27/10/2025
in MU RWANDA
0
Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori byo gufata irembo mu Murenge wa Muhororo, ihitana abantu batatu, abandi benshi barakomereka, bikekwa ko iyi modoka yananiwe gukata ikorosi ikanabura feri.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025, ubwo aba bantu yari itwaye bari bavuye ahazwi nko mu Byangabo mu Karere ka Musanze, bagiye gufata irembo mu muryango utuye mu Murenge wa Muhororo mu Karere ke Ngororero.

Amakuru avuga ko ubwo iyi modoka yari igeze mu ikorosi riherereye mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Kabaya, ari bwo habaye iyi mpanuka, ubwo yataga umuhanda igahita igwa yiyubitse.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yatangaje ko bikekwa ko iyi mpanuka yatewe no kuba iriya modoka yabuze feri ubwo yari igeze muri iryo korosi, ikananirwa gukata.

Yavuze ko abantu babiri bahise bitaba Imana abandi 15 bagakomereka, ariko nyuma umwe mu bari bakomeretse na we yaje guhita yitaba Imana.

Yagize ati “Abagabo babiri bahise bitaba Imana, undi mugore yapfuye ageze mu nzira kuko bari bamujyanye mu Bitaro bya CHUK, yacikanye akiri ku Kabaya.”

Aba bitabye Imana, ni Emmanuel w’imyaka 55 na Jean Baptiste na we w’imyaka 55, mu gihe umugore wahasize ubuzima ari Françoise we w’imyaka 47, aho imirambo yabo yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabaya.

Uretse aba bitabye Imana kandi iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu 15, barimo icyenda bahise bajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri, mu gihe abandi batandatu bajyanywe ku Bitaro bya Kabaya byegereye aho iyi mpanuka yabereye.

Inzego zirimo Polisi y’u Rwanda zahise zigera ahabereye iyi mpanuka, kugira ngo hahite hatangira n’iperereza ryimbitse ry’icyateye iyi mpanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − two =

Previous Post

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Next Post

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.