Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yakoreye impanuka mu mujyi wa Muhanga ubwo yerecyezaga mu karere ka Rubavu itwaye abari bagiye mu bukwe, 11 bari bayirimo barakomereka, aho bikekwa ko byatewe n’uburangare bw’umushoferi wari ufashwe n’agatotsi.
Iyi modoka yagonze ipoto ubwo yari igeze mu Murenge wa Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga, yari ivuye mu Karere ka Nyanza, yerecyeza mu ka Rubavu.
Amakuru y’ibanze atangwa n’abari muri iyi modoka, avuga ko umushoferi wari uyitwaye yagize uburangare bwatewe no kuba agatotsi kari kamwibye, bikarangira yasekuye ipoto yo ku muhanda, byombi yaba imodoka n’ipoto bikangirika.
Abantu 11 mu bari bari muri iyi modoka, bakomeretse, ndetse batatu muri bo bahita bajyanwa mu Bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko ishobora kuba yatewe n’uburangare bw’umushoferi.
SP Kayigi yavuze ko abantu batatu bajyanywe kwa muganga, na bo batakomeretse bikabije, mu gihe abandi bakomeretse byoroheje ndetse ko bahise bakomeza urugendo barimo.
Yagize ati “Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Kabgayi abandi umunani bagize udusebe duto no guhungabana, bakomeje urugendo kimwe n’abandi.”
Ni impanuka ibaye mu bihe by’iminsi mikuru, aho Polisi y’u Rwanda, yongeye kwibutsa abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, kwigengesera, bakagenda neza birinda impanuka.
RADIOTV10