Wednesday, December 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwaho gutera impanuka y’imodoka yari itwaye abantu bari bagiye mu bukwe i Rubavu

radiotv10by radiotv10
30/12/2024
in MU RWANDA
0
Igikekwaho gutera impanuka y’imodoka yari itwaye abantu bari bagiye mu bukwe i Rubavu

Photo/ Kigali Today

Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yakoreye impanuka mu mujyi wa Muhanga ubwo yerecyezaga mu karere ka Rubavu itwaye abari bagiye mu bukwe, 11 bari bayirimo barakomereka, aho bikekwa ko byatewe n’uburangare bw’umushoferi wari ufashwe n’agatotsi.

Iyi modoka yagonze ipoto ubwo yari igeze mu Murenge wa Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga, yari ivuye mu Karere ka Nyanza, yerecyeza mu ka Rubavu.

Amakuru y’ibanze atangwa n’abari muri iyi modoka, avuga ko umushoferi wari uyitwaye yagize uburangare bwatewe no kuba agatotsi kari kamwibye, bikarangira yasekuye ipoto yo ku muhanda, byombi yaba imodoka n’ipoto bikangirika.

Abantu 11 mu bari bari muri iyi modoka, bakomeretse, ndetse batatu muri bo bahita bajyanwa mu Bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko ishobora kuba yatewe n’uburangare bw’umushoferi.

SP Kayigi yavuze ko abantu batatu bajyanywe kwa muganga, na bo batakomeretse bikabije, mu gihe abandi bakomeretse byoroheje ndetse ko bahise bakomeza urugendo barimo.

Yagize ati “Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Kabgayi abandi umunani bagize udusebe duto no guhungabana, bakomeje urugendo kimwe n’abandi.”

Ni impanuka ibaye mu bihe by’iminsi mikuru, aho Polisi y’u Rwanda, yongeye kwibutsa abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, kwigengesera, bakagenda neza birinda impanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 8 =

Previous Post

Korea y’Epfo: Nyuma y’impanuka idasanzwe y’indege ubu haravugwa iki?

Next Post

Uko hatahuwe uwiga muri kaminuza ku gikuba yazamuye cyatumye yisanga mu maboko ya RIB

Related Posts

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mbere yuko akorana na General (Rtd) James Kabarebe hari byinshi byiza...

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

by radiotv10
03/12/2025
0

Abapolisi 74 ba Polisi y'u Rwanda barimo babiri bafite ipeti rya ACP, nka ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

by radiotv10
03/12/2025
0

Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko mu bice bimwe by'Imirenge ya Kacyiru na Kinyinya mu Karere ka Gasabo,...

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

by radiotv10
03/12/2025
0

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ingengabitekerezo ya...

Charity Begins at Home: Understanding the True Meaning

Charity Begins at Home: Understanding the True Meaning

by radiotv10
03/12/2025
0

The proverb “Charity begins at home” is a reminder that kindness, generosity, and good behavior should start with the people...

IZIHERUKA

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda
IBYAMAMARE

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

by radiotv10
03/12/2025
0

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

03/12/2025
ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

03/12/2025
Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

03/12/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

03/12/2025
Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

03/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hatahuwe uwiga muri kaminuza ku gikuba yazamuye cyatumye yisanga mu maboko ya RIB

Uko hatahuwe uwiga muri kaminuza ku gikuba yazamuye cyatumye yisanga mu maboko ya RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.