Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Congo cyagaragaje ko kiteguye kuzagira inkomere nyinshi z’abasirikare

radiotv10by radiotv10
04/01/2025
in AMAHANGA
0
Igisirikare cya Congo cyagaragaje ko kiteguye kuzagira inkomere nyinshi z’abasirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, huzuye ibitaro bya gisirikare byitiriwe Général Chico Tshitambwe wigeze gushingwa ibikorwa byo guhangana na M23, byitezweho kuzavura inkomere z’igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) zikomeje kwiyongera.

Umuyobozi w’ibi Bitaro bya Gisirikare, Capt Léonard Kabelengenze yavuze ko “Ibi Bitaro bya Chico byubatswe kugira ngo bisubize ikibazo cy’ubuvuzi bw’inkomere z’abasirikare.”

Yavuze ko ibi Bitaro bizajya bivura inkomere za Gisirikare zizajya zikomerekera mu bice bitandukanye muri Teritwari za Beni na Lubero, mu burasirazuba bwa DRC, ahamaze iminsi hari imirwano ihanganishije FARDC na M23.

Yagize ati “Ukurikije inkomere za gisirikare zikomeje kugaragara ku rugamba, ibi Bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 65 bacumbikiwe mu gihe cy’amahoro. Mu bihe by’intambara, ibi Bitaro bishobora kwakira indembe zigera kuri 80.”

Yavuze ko ibi bitaro kandi bizajya bikorerwamo ubuvuzi bwo kubaga no kudoda inkomere, ndetse ko ari na byo byatumye byubakwa, kuko babonye bikenewe cyane.

Capt Léonard Kabelengenze yakomeje agira ati “Bifite umwihariko wo kubaga, ariko ntibibuza no kuba byakwakira izindi ndembe.”

Ibi bitaro kandi bizajya bivurira ku buntu ababigana yaba ari abasirikare kimwe n’abasivile bo muri aka gace biherereyemo bazajya bajya kubyivurizamo.

Capt Léonard Kabelengenze yavuze ko ibi Bitaro birimo ibice bibiri, birimo ikizajya cyakira indembe zihutirwa, ndetse n’igice kizajya gitangirwa serivisi zo kureba ibibazo biri mu mubiri imbere (échographie) na serivisi zo kuvura amenyo.

Ibi Bitaro bizajya bivura inkomere
Capt Léonard Kabelengenze uyobora ibi Bitaro

Photos/Radio Okapi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 4 =

Previous Post

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje abahanzi Nyarwanda bo kwitega

Next Post

Inkuru y’incamugongo yatashye mu muryango wari mu myiteguro y’ubukwe

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’incamugongo yatashye mu muryango wari mu myiteguro y’ubukwe

Inkuru y’incamugongo yatashye mu muryango wari mu myiteguro y’ubukwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.