Mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, huzuye ibitaro bya gisirikare byitiriwe Général Chico Tshitambwe wigeze gushingwa ibikorwa byo guhangana na M23, byitezweho kuzavura inkomere z’igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) zikomeje kwiyongera.
Umuyobozi w’ibi Bitaro bya Gisirikare, Capt Léonard Kabelengenze yavuze ko “Ibi Bitaro bya Chico byubatswe kugira ngo bisubize ikibazo cy’ubuvuzi bw’inkomere z’abasirikare.”
Yavuze ko ibi Bitaro bizajya bivura inkomere za Gisirikare zizajya zikomerekera mu bice bitandukanye muri Teritwari za Beni na Lubero, mu burasirazuba bwa DRC, ahamaze iminsi hari imirwano ihanganishije FARDC na M23.
Yagize ati “Ukurikije inkomere za gisirikare zikomeje kugaragara ku rugamba, ibi Bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 65 bacumbikiwe mu gihe cy’amahoro. Mu bihe by’intambara, ibi Bitaro bishobora kwakira indembe zigera kuri 80.”
Yavuze ko ibi bitaro kandi bizajya bikorerwamo ubuvuzi bwo kubaga no kudoda inkomere, ndetse ko ari na byo byatumye byubakwa, kuko babonye bikenewe cyane.
Capt Léonard Kabelengenze yakomeje agira ati “Bifite umwihariko wo kubaga, ariko ntibibuza no kuba byakwakira izindi ndembe.”
Ibi bitaro kandi bizajya bivurira ku buntu ababigana yaba ari abasirikare kimwe n’abasivile bo muri aka gace biherereyemo bazajya bajya kubyivurizamo.
Capt Léonard Kabelengenze yavuze ko ibi Bitaro birimo ibice bibiri, birimo ikizajya cyakira indembe zihutirwa, ndetse n’igice kizajya gitangirwa serivisi zo kureba ibibazo biri mu mubiri imbere (échographie) na serivisi zo kuvura amenyo.
Photos/Radio Okapi
RADIOTV10