Nyuma yuko igisirikare cya DRC kigaragaje amafoto y’uwo kise ko ari umusirikare w’u Rwanda ngo cyafatiye ku rugamba, aho cyayifashishije gishaka gushimangira ko uwo muntu ari Umunyarwanda gikoresheje amafoto ngo yafashwe ari mu Rwanda, uyu wagaragajwe mu mafoto, yabibeshyuje, avuga ko yibereye i Kigali ndetse ko atigeze akandagira mu gisirikare.
Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, FARDC ishyize hanze amashusho y’uwo iki gisirikare kivuga ko ari Umusirikare w’u Rwanda ngo cyafatiye ku rugamba rugihanganishije n’umutwe wa M23.
Ni amakuru yahise yamaganirwa kure n’uyu mutwe wa M23, wavuze ko ibi bimenyerewe kuri FARDC byo kuyobobya uburari igafata abaturage b’Abanyekongo bo mu bice by’abavuga Ikinyarwanda ikabambika impuzankano ishaka ibyagerageza gushimangira ikinyoma cy’ubutegetsi bwa Congo.
Mu myirondoro ivugwa ko uriya wiswe umusirikare, havugwamo ibice by’inzego z’imitegekere itazwi mu Rwanda, nk’aho bavuga ko akomoka muri Localité ya Ngororero no muri Groupement ya Murenge muri Teritwari ya Kazabi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko uretse kuba ibi ari ikinyoma cyambaye ubusa, ari n’ikinamico idakoranye ubwenge.
FARDC kandi yashyize hanze amafoto y’uyu yise umusirikare w’u Rwanda, aho yavuze ko ari ayafashwe ari mu Rwanda, mu gihe ugaragara muri aya mafoto, ari umuturage wibereye i Kigali, aho asanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro.
Amza Hakizimana, ugaragara mu mafoto yakoreshejwe, avuga ko akomoka mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, ubu akaba atuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyitwa Igihe, Amza Hakizimana yagize ati “Nje hano ngo ngire icyo mvuga cyangwa se nyomoze ku mafoto yiriwe cyangwa yaraye akwirakwira ku mbuga […] Iyi nkuru yatangiye, nayimenye ejo, hari bamwe mu bo dukorana, mu nshuti zanjye, mu bo mu muryango bampagara bambaza bati ‘ese koko wafatiwe muri Congo? Waba wafatiwe muri Congo uri kurwana nk’umusirikare wa RDF uri kurwanira M23?’ Mu by’ukuri nanjye byantangaje, naka amafoto ndareba, nsoma n’iyo nkuru.”
Avuga ko atigeze aba umusirikare na rimwe. Ati “Ndi Umunyarwanda wikorera ku giti cye nkorera hano ku Gisimenti.”
Muri amwe mu mafoto yagaragajwe, harimo iyo aba afite camera anambaye ecouteur, aho we avuga ko ari we koko aho iyi yafashwe muri 2017 mu Bigogwe ubwo yari yagiye gufata amashusho y’abari bakoze ubukwe.
Ati “Hari amafoto asa n’aho agenda akwirakwizwa kandi ayo mafoto hakaba koko harimo ayanjye. Impamvu bafashe ayo mafoto bakazana n’iyo y’umusirikare, birerekana ko aho yambaye impuzankano ya gisirikare ahandi bakaba bari kumwerekana yambaye sivili.”
Amza avuga ko aya mafoto yakuwe kuri konti ye ya Facebook, ndetse ko n’ubu akiriho, ku buryo bagiye bayakoresha bayasanisha n’uwo wiswe umusirikare, ngo bashaka kugaragaza ko ari umuntu umwe.
Nanone kandi mu bisobanuro byatangiwe kuri uriya wiswe umusirikare, wafashwe wiswe Iradukunda, hari ahavugwa ko ari umwana wa Hakizimana, ariko uyu unyomoza iby’aya mafoto, akavuga ko imyaka ye, atari iyo kubyara umusore nk’uriya ngo abe yaratangiye no kujya ku rugamba.
Ati “Ni gute njyewe Hakizimana Amza nabyaye umwana, uwo mwana akaba ari mu gisirikare wafashwe, hanyuma amafoto yasohotse cyangwa berekanye akaba ari ayanjye? Bivuze ko ndi se nkaba n’umwana icya rimwe. Ni ibintu mu by’ukuri bitumvikana bitanabaho.”
Avuga ko “Ibi bintu si byo, si ukuri, ni ibinyoma. Ni ibinyoma 100%” ndetse ko ari yo mpamvu yifuje kubinyomoza, anyuze mu itangazamakuru kugira ngo akureho urwo rujijo rwari rwazamutse mu bamuzi.
RADIOTV10