Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) byakomeje ibitero byabyo bihuriyeho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Ibikorwa bihuriweho na FARDC na UPDF byakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nyakanga 2025, mu gace ka Lolwa muri Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri, ahamaze igihe havugwa ibikorwa by’urugomo bikorwa n’uyu mutwe wa ADF.
Radio Okapi dukesha aya makuru, ivuga ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, humvikanye urusaku rw’amasasu y’imbunda zirimo iza rutura n’izoroheje muri Lokarit zinyuranye, nka Lolwa centre, Bandenge, Matolo, Mikanya, Menzimenzi, Samboko, Kiterrain na Nzakia.
Ibi bice byose byari byaragizwe indiriri y’ibikorwa bibi bikorwa n’umutwe w’iterabwoba wa ADF, birimo ibyahitanye abaturage benshi.
Ibi bikorwa bya FARDC na UPDF, bigamije gufata agace gafite imiterere yorohereza urugamba, ka Madina 2 kari mu maboko y’uyu mutwe wa ADF.
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda, kandi bifite intego yo gutatanya abarwanyi b’uyu mutwe, ukava muri ibi birindiro wifashisha mu kugaba ibitero ku baturage bo mu bice binyuranye.
Muri ibi bitero bihuriweho n’ingabo z’Ibihugu byombi, abakuriye imirwano, basabye abasirikare gukaza umutekano ku muhanda uri mu yikoreshwa cyane n’abaturage mu rujya n’uruza rwabo n’ibyabo, kugira ngo babarindire umutekano, kuko abarwanyi ba ADF bashobora gushaka kwihimura, bakagirira nabi abaturage.
Nanone kandi imiryango itari iya Leta, yasabye abaturage gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano za Leta, kugira ngo bazifashe muri ibi bikorwa, baziha amakuru yazifasha gukomeza kurwanya uyu mutwe kuko hari abarwanyi baca mu rihumye bakajya kwivanga n’abasivile.
Ibi bikorwa bya FARDC na UPDF byatangiye kuri iki Cyumweru, byumwihariko ku muhanda uri hagati y’agace ka Komanda na Mambasa.
RADIOTV10