Inzego z’umutekano muri Somalia zatangaje ko igitero simusiga cyagabwe ku birindiro bya Al Shabab, cyasize gihitanye benshi mu barwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba.
The Africa News ivuga ko amakuru ifite ari uko umutwe udasanzwe w’igisirikare cya Somalia, watangiye ibitero bidasanzwe byanakoreshejwemo indege z’intambara mu mashyamba yo muri Lower Shabelle ahasanzwe hihisha abarwanyi ba Al Shabab, bagahera ubwo barwana kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Ntabwo imibare nyirizina y’abaguye muri iyi mirwano yashyizwe ahagaragara, ariko igisirikare cya Somalia kiravuga ko babarirwa muri za mirongo.
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko kuva mu kwezi kwa Karindwi k’uyu mwaka wa 2025 igisirikare cya Somalia gifatanyije n’ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki Gihugu, bagerageje guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab babinyujije mu bitero bitandukanye, bagabye cyane cyane mu majyepfo y’Igihugu, aho abarwanyi b’uyu mutwe biganje.
Icyakora ibi bitero bisa n’aho ntaho bikora uyu mutwe, kuko abarwanyi bawo bagiye bagaba ibitero by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Igihugu, badasize n’Umurwa Mukuru i Mogadishu.
Perezida Hassan Sheikh Mohamud yari yarihaye intego yo kuzarandura burundu umutwe wa Al Shabab, ariko yaje gukomwa mu nkokora ubwo bimwe mu Bihugu byari byarohereje ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia, bitangiye gucyura ingabo zabyo, bituma ingabo z’iki Gihugu zicika intege.
Nyuma yuko u Burundi na Uganda bicyuye abasirikare babyo, uyu mutwe umaze imyaka irenga 16 ujegeza igisirikare cya Somalia, wahise wongera ubukana mu kugaba ibitero ahantu hatandukanye, byibasiraga abasirikare, abagize Guverinoma, n’abaturage b’abasivile.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10