Tuesday, August 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

radiotv10by radiotv10
19/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’umutekano muri Somalia zatangaje ko igitero simusiga cyagabwe ku birindiro bya Al Shabab, cyasize gihitanye benshi mu barwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba.

The Africa News ivuga ko amakuru ifite ari uko umutwe udasanzwe w’igisirikare cya Somalia, watangiye ibitero bidasanzwe byanakoreshejwemo indege z’intambara mu mashyamba yo muri Lower Shabelle ahasanzwe hihisha abarwanyi ba Al Shabab, bagahera ubwo barwana kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Ntabwo imibare nyirizina y’abaguye muri iyi mirwano yashyizwe ahagaragara, ariko igisirikare cya Somalia kiravuga ko babarirwa muri za mirongo.

Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko kuva mu kwezi kwa Karindwi k’uyu mwaka wa 2025 igisirikare cya Somalia gifatanyije n’ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki Gihugu, bagerageje guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab babinyujije mu bitero bitandukanye, bagabye cyane cyane mu majyepfo y’Igihugu, aho abarwanyi b’uyu mutwe biganje.

Icyakora ibi bitero bisa n’aho ntaho bikora uyu mutwe, kuko abarwanyi bawo bagiye bagaba ibitero by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Igihugu, badasize n’Umurwa Mukuru i Mogadishu.

Perezida Hassan Sheikh Mohamud yari yarihaye intego yo kuzarandura burundu umutwe wa Al Shabab, ariko yaje gukomwa mu nkokora ubwo bimwe mu Bihugu byari byarohereje ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia, bitangiye gucyura ingabo zabyo, bituma ingabo z’iki Gihugu zicika intege.

Nyuma yuko u Burundi na Uganda bicyuye abasirikare babyo, uyu mutwe umaze imyaka irenga 16 ujegeza igisirikare cya Somalia, wahise wongera ubukana mu kugaba ibitero ahantu hatandukanye, byibasiraga abasirikare, abagize Guverinoma, n’abaturage b’abasivile.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 2 =

Previous Post

Hamenyakanye igihe cyo gutangira gusuzumishirizaho ibinyabiziga ikizamini gishya mu Rwanda

Next Post

Amakuru agenzweho: Hashyizwe hanze imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta n’uko Uturere dukurikirana

Related Posts

Umujenerali ufite amateka mu ishyaka riyoboye u Burundi byamenyekanye ko afunze n’icyo azira

Umujenerali ufite amateka mu ishyaka riyoboye u Burundi byamenyekanye ko afunze n’icyo azira

by radiotv10
19/08/2025
0

General Jean Bosco Ndayikengurukiye uri mu bagize uruhare mu ishingwa ry’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, afuniye muri Gereza...

Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
19/08/2025
0

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga muri Kenya yatanze ibisobanuro ku itegeko rya Perezida William Ruto aherutse kwemeza, rigena Uhagarariye Igihugu cye (Consul-General)...

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
19/08/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bakozanyijeho n’aba Wazalendo mu gace ko muri Gurupoma ya Waloa Yungu, muri Teritwari ya Walikale muri Kivu...

Perezida Zelenskyy wa Ukraine yakuyeho urujijo ku bakekaga ko adashaka kuzahura na Putin

Perezida Zelenskyy wa Ukraine yakuyeho urujijo ku bakekaga ko adashaka kuzahura na Putin

by radiotv10
19/08/2025
0

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yagaragaje ko afite ubushake bwo kuzahurira mu biganiro bizamuhuza na Donald Trump wa Leta Zunze...

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

by radiotv10
18/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rw’igisirikare cy’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abagifasha, bagabye ibitero bakoresheje intwaro ziremereye...

IZIHERUKA

Amakuru agenzweho: Hashyizwe hanze imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta n’uko Uturere dukurikirana
MU RWANDA

Amakuru agenzweho: Hashyizwe hanze imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta n’uko Uturere dukurikirana

by radiotv10
19/08/2025
0

Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

19/08/2025
Hamenyakanye igihe cyo gutangira gusuzumishirizaho ibinyabiziga ikizamini gishya mu Rwanda

Hamenyakanye igihe cyo gutangira gusuzumishirizaho ibinyabiziga ikizamini gishya mu Rwanda

19/08/2025
Umujenerali ufite amateka mu ishyaka riyoboye u Burundi byamenyekanye ko afunze n’icyo azira

Umujenerali ufite amateka mu ishyaka riyoboye u Burundi byamenyekanye ko afunze n’icyo azira

19/08/2025
Eng.-New vehicle emission tests to begin soon in Rwanda

Eng.-New vehicle emission tests to begin soon in Rwanda

19/08/2025
Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

19/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agenzweho: Hashyizwe hanze imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta n’uko Uturere dukurikirana

Amakuru agenzweho: Hashyizwe hanze imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta n'uko Uturere dukurikirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agenzweho: Hashyizwe hanze imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta n’uko Uturere dukurikirana

Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

Hamenyakanye igihe cyo gutangira gusuzumishirizaho ibinyabiziga ikizamini gishya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.