Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Uganda cyatanze umucyo ku ifoto y’ibifaru n’abasirikare bacyo yifashishijwe gishinjwa gufasha M23

radiotv10by radiotv10
16/02/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Uganda cyatanze umucyo ku ifoto y’ibifaru n’abasirikare bacyo yifashishijwe gishinjwa gufasha M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda (UPDF) bwanyomoje amakuru yatangajwe ko hari abasirikare b’iki Gihugu bari muri Rutshuru bafasha umutwe wa M23, butanga n’ibisobanuro ku ifoto yari yifashishijwe.

Ni nyuma y’uko uwitwa Jules Mulumba usanzwe ari Umuvugizi w’Imiryango ishyigikiye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntamba iki Gihugu gihanganyemo na M23, atangarije amakuru ko UPDF ifasha uyu mutwe.

Ubutumwa bwatangajwe na Jules Mulumba ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku ya 13 Gashyantare 2024, yari yavuze ko “Ingabo za Uganda zifite ibikoresho bya rutura, zari mu nzira” zo gushyigikira uruhande ruhanganye na FARDC ariko ko abarwanyi ba Leta Congo bazabakoma mu nkokora.

Jules Mulumba yifashishije ifoto y’abasirikare ba UPDF bafite intwaro zirimo ibifaru, yakomeje agira ati “Aha bari mu muhanda wa Kitshanga-Sake.”

Mu itangazo ryashyizweho umukono wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye, ritangira rivuga ko “UPDF yamaganye amakuru y’ibinyoma yakwirakwijwe na Jules Mulumba ko UPDF iri muri Rutsuru.”

Brig Gen Felix Kulayigye yakomeje agira ati “Mu kugerageza gushimangira ibirego bye, yakoresheje amafoto yafashwe mu gihe cy’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EACRF (East African Community Regional Force).”

Iri tangazo ry’Umuvugizi wa UPDF, rikomeza rigira riti “Ifoto yafashwe ubwo Ingabo za Uganda zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zari mu bice bya Tsengero mu bice biva Bunagana-Rutshuru zerecyeza mu bice bya Goma aho kuba muri Sake.”

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Uganda, buvuga ko UPDF idafite impamvu n’imwe yo kwijandika mu mvururu zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyeretse mu gihe ingabo z’iki Gihugu zaba ziri mu butumwa bw’amahoro bw’akarere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + eight =

Previous Post

Senegal: Icyemezo cya Perezida cyari cyazamuye bomboribombi cyasubiwemo byihuse

Next Post

Iyo udafite ukurusha ntunagire uwo urusha ntacyo uba ukora-Umuhanzi ubirambyemo yacyebuye ab’ubu

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iyo udafite ukurusha ntunagire uwo urusha ntacyo uba ukora-Umuhanzi ubirambyemo yacyebuye ab’ubu

Iyo udafite ukurusha ntunagire uwo urusha ntacyo uba ukora-Umuhanzi ubirambyemo yacyebuye ab’ubu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.