Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cy’imvangavange: Abacancuro bongeye kugaragara muri FARDC bazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
14/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Igisirikare cy’imvangavange: Abacancuro bongeye kugaragara muri FARDC bazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare bari barinze Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragayemo abera, bivugwa ko ari abacancuro bo mu itsinda rya Wagner, bongeye gutuma hibazwa ku hazaza h’igisirikare cy’iki Gihugu.

Aba basirikare bagaragaye ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 12 Kamena 2023, ubwo Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, yasuraga Intara ya Kivu ya Ruguru iherutse gushegeshwa n’Intambara.

Bemba wasuye umujyi wa Goma wo muri iyi Ntara, yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru wa FARDC, Lieutenant General Christian Tshiwewe Songesha, ndetse bakirwa na Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare rwahawe kuyobora iyi Ntara, Lt Gen Constant Ndima Kongba.

Nyuma yo kwakirwa, Bemba yasuye ibirindiro bya FARDC bitandukanye, byashinzwe nyuma y’urugamba rwari ruhanganishije iki gisirikare n’umutwe wa M23, ndetse anasura Lokarite zimwe na zimwe zagizweho ingaruka n’intambara.

Uyu munyapolitiki ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagendaga hose, yagaragaye acungiwe umutekano mu buryo budasanzwe, n’abasirikare ba FARDC bagaragaye barimo n’abazungu, bikekwa ko ari abo mu itsinda ry’indwanyi z’abacancuro rya Wagner.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri aba bacancuro bagaragaye mu basirikare bari barinze Bemba, bavuze ko ibyo kuba Igisirikare cya Congo gikomeje kuvangwamo abanyamahanga, bizarushaho gutuma gisubira inyuma.

Umwe yagize ati “Igisirikare kivangavanze, kitagira ingengabitekerezo ifatika, kitagira imyitwarire iboneye. Ibi bigaragaza gutsindwa.”

Uwitwa Mugenzi Felix kuri Twitter, na we yagize ati “Abacancuro ubu bageze aho kuba igisirikare kizewe muri DRC. Abaminisitiri ba Tshisekedi ndetse n’umukuru w’Ibiro bye, ntibakizera uburinzi bw’igisirikare cyabo cya FARDC.”

Yakomeje agira ati “Igihe cyose urambirije ku bacancuro ko bazarinda abaturage, ujye umenya ko byabaye bibi kurushaho.”

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Albert Rudatsimburwa na we yavuze ko ubutegetsi bwa Congo, iteka buhora bwiyegamije ku banyamahanga.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubwo Perezida Paul Kagame yagarukaga ku kuba Congo yariyambaje abacancuro, ubwo icyo gihe abayobozi bakuru ba kiriya Gihugu, beruraga ko bifuza gushoza intambara ku Rwanda, yababwiye ko batarebye kure bajya gukoresha aba barwanyi.

Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Niwumva ko ikibazo kirambirije ku bacancuro ujye umenya ko kabaye. Nibiza rero kuri twe guhangana n’abacancuro, twebwe rwose dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana n’abacancuro. Abacancuro ni abantu b’imburamumaro udashobora gutegeraho amakiriro. Rero Ibihugu birambirije ku bacancuro mujye mumenya ko muri mu kangaratete.”

Guverinoma ya Congo Kinshasa itarigeze ihakana ko ikoresha abacancuro, yigeze kuvuga ko baje gufasha igisirikare cyabo mu kubaha imyitozo.

Bemba yagaragaye anasobanurirwa n’abarimo abazungu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − five =

Previous Post

Ibyakurikiye kwakwa hutihuti amafaranga yo kugura imodoka byatumye barakara

Next Post

Ikindi cyemezo gitunguranye ku wayoboye Rayon wari wemerewe kwiyamamaza muri FERWAFA abanje kujurira

Related Posts

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

by radiotv10
25/11/2025
0

Amafoto mashya ya Michelle Obama, Madamu wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yazamuye impaka ndende...

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has announced that the forces they...

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

by radiotv10
24/11/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye gukozanyaho n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, mu mirwano yabereye muri Uvira...

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

by radiotv10
24/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’igisirikare...

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

by radiotv10
24/11/2025
0

Abana 50 muri 303 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana Gatulika ryitiriwe Mutagatifu Mariya (St Mary’s Catholic School), riherereye mu Majyaruguru ya...

IZIHERUKA

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we
MU RWANDA

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

by radiotv10
25/11/2025
0

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

25/11/2025
BREAKING: Abarundi barenga 100 bari bahungiye Rwanda batashye iwabo mu Burundi

BREAKING: Abarundi barenga 100 bari bahungiye Rwanda batashye iwabo mu Burundi

25/11/2025
Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

25/11/2025
Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

25/11/2025
Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikindi cyemezo gitunguranye ku wayoboye Rayon wari wemerewe kwiyamamaza muri FERWAFA abanje kujurira

Ikindi cyemezo gitunguranye ku wayoboye Rayon wari wemerewe kwiyamamaza muri FERWAFA abanje kujurira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

BREAKING: Abarundi barenga 100 bari bahungiye Rwanda batashye iwabo mu Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.