Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cy’u Burundi cyashyize kivuga ku basirikare bacyo bapfira muri Congo

radiotv10by radiotv10
17/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cy’u Burundi cyashyize kivuga ku basirikare bacyo bapfira muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi, bwemeje ko hari abasirikare b’iki Gihugu bapfira ku rugamba bagiye gufashamo igisirikare cya DRC, buvuga kandi ko ibyo ari ibisanzwe, ngo kuko “urugamba ni urugamba, hari abapfa.”

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Brigadier General Gaspard Baratuza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025.

Ni nyuma yuko hatangajwe amakuru ko hari abasirikare benshi b’u Burundi bari kugwa kuri uru rugamba, bafashamo FARDC mu rugamba ruhanganishije iki gisirikare cya Congo n’umutwe wa M23.

Hari havuzwe ko hari abasirikare b’u Burundi barenga 200 barimo n’abo ku rwego rwo hejuru, baguye mu mirwano iherutse kubera mu gace ka Ngungu muri Teritwari ya Masisi, imaze iminsi ari isibaniro ry’imirwano.

Brigadier General Gaspard Baratuza yahakanye aya makuru avuga ko hapfuye abasirikare benshi, avuga ko aya makuru yasakajwe n’ibitangazamakuru birimo mpuzamahanga, ariko ari ikinyoma.

Ati “Nagerageje gukurikirana amakuru yatangajwe na France 24 ariko mu by’ukuri ntabwo ari impamo.”

Yakomeje avuga ko bakurikiranira hafi amakuru y’abasirikare babo bari muri Congo, ariko ko nta makuru y’izi mpfu bigeze bakira aturutse mu buyobozi bw’izi ngabo ziri muri iki Gihugu.

Ati “Buriya ni uburyo bwo guhimba ikinyoma, ubundi ibanga ry’umwuga mu gisirikare, kandi abanyamwuga barabizi ko biba ari n’ibanga ry’umwuga, ariko icyo nababwira ni uko hari abapfa nyine kuko intambara ni intambara.”

Brigadier General Gaspard Baratuza yakomeje ahakana amakuru yagiye avugwa ko abasirikare b’u Burundi bari muri Congo batereranywe n’Igihugu cyabo, ndetse ko hari abapfa ntibimenyeshwe imiryango yabo.

Ati “Hari uburyo bw’itumanaho ku basirikare bari hariya, bakabasha kuvugana n’imiryango yabo, yewe tunabafasha kuba bataha bakaza kureba imiryango yabo.”

Yavuze kandi ko iyo hari ibibazo biri muri aba basirikare, hari uburyo bw’imbere mu gisirikare, bwo kumenyesha imiryango yabo, kandi ko ibyo bisanzwe bikorwa mu rwego rwa gisirikare rwose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Uko hafashwe abitwikiraga ijoro bakajya kwiba ibyuma byubatse umuhanda

Next Post

Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri arusha imyaka 20

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri arusha imyaka 20

Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri arusha imyaka 20

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.