Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cy’u Burundi kikomwa na M23 nacyo kirayishinja ibyo kivuga ko kitakwihanganira

radiotv10by radiotv10
10/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Mu buryo bwihuse u Burundi bwohereje muri Congo abandi bakomando nyuma y’iminsi micye hari abagiyeyo
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cy’u Burundi kimaze iminsi kizamurwa mu majwi na M23 ko kiri gufasha FARDC kuyirwanya, cyavuze ko ahubwo uyu mutwe ari wo ukomeje kukibangamira, kinavuga amananiza uherutse kugishyiraho, kandi ko kitakomeza kubyihanganira, ahubwo ko kigiye gufata icyemezo gikwiye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2023, ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi, ryashyizweho umukono n’umuvugizi wazo, Colonel Biyereke Floribert, rigaragaza imbogamizi abasirikare b’iki Gihugu bari guhura na zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko imirwano ihanganishije M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro iherutse kongeye kubura, kandi ko ikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’Abanyekongo bari mu bice binyuranye ndetse ikanabangamira ibikorwa by’ingabo ziri mu butumwa bwa Afurika y’Iburasirazuba.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Nk’urugero ku itariki ya 21 Ukwakira 2023, imodoka z’abasirikare b’u Burundi bari mu ngabo z’akarere k’Ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zari zitwaye ibiribwa ku birindiro by’ahitwa Kitshanga na Mweso, zangiwe gukomeza n’umutwe wa M23, aho uwo mutwe wafunze umuhanda ujya muri utwo duce.”

Igisirikare cy’u Burundi gikomeza kivuga ko “ibi byongeye kuba ku itariki ya 30 Ukwakira 2023, ubwo imodoka zari zijyanye ibiribwa zarimo zerecyeza ku birindiro, zangirwa gukomeza n’uwo mutwe wa M23.”

Gikomeza kivuga ko ubuyobozi bw’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba bwamenyeshejwe iby’iki kibazo kugira ngo bugifateho umuti ariko ko umutwe wa M23 wakomeje kwinangira.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Igisirikare cy’u Burundi kiramenyesha ko kidashobora gukomeza kwihanganira imyitwarire nk’iyo. Abasirikare b’u Burundi bari mu ngabo z’akarere k’Ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagomba gufata icyemezo gikwiye.”

Iri tangazo risohotse nyuma y’igihe umutwe wa M23 ushinja igisirikare cy’u Burundi kuba na cyo cyarinjiye mu bafasha FARDC n’indi mitwe irimo FDLR mu mirwano ihanganishije uru ruhande n’uyu mutwe.

Uyu mutwe kandi uherutse gushyira hanze amashusho y’umwe mu basirikare b’u Burundi wafatiwe mpiri kuri uru rugamba, wavuze ko bavuye mu Burundi mu kwezi kwa Nzeri (09) 2023 ari abasirikare 300 babwirwa ko bagiye kuri misiyo yo guhangana na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + twenty =

Previous Post

Umugore wari utwaye udupfunyika 1.000 tw’urumogi mu mayeri adasanzwe yatahuwe

Next Post

UPDATE: CG (Rtd) Gasana imbere y’Urukiko yarusabye kurekurwa anagaragaza impamvu

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho
AMAHANGA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: CG (Rtd) Gasana imbere y’Urukiko yarusabye kurekurwa anagaragaza impamvu

UPDATE: CG (Rtd) Gasana imbere y’Urukiko yarusabye kurekurwa anagaragaza impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.