Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana na AFC/M23.
Aba basirikare benshi b’u Burundi, bari koherezwa byumwihariko mu bice biri kuberamo urugamba muri Kivu y’Epfo by’umwihariko muri Teritwari za Fizi, Mwenga na Uvira.
Hagaragaye amakamyo menshi atwaye abasirikare b’u Burundi yagiye yerecyeza muri za Lokarite nka Kitoga, Muhuzi ndetse no mu ishyamba ry’inzitane rya Itombwe.
Nanone kandi hoherejwe abasirikare bajya guha umusada abandi bari mu bice bya Minembwe, Mikalati, Kipupu ndetse n’ahazwi nka Point Zéro, muri Teritwari ya Fizi.
Uku kongerera ingufu igisirikare cy’u Burundi cyagiye guhangana na M23, biravugwa mu gihe uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa uri kugenzura Umujyi wa Bukavu kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, aho wanagiye ufata izindi Lokarite zinyuranye muri Kivu y’Efo.
Amakuru aturuka mu bice bya Lemera na Muhuzi, avuga ko abasirikare b’u Burundi baryamiye amajanja kugira ngo aburizemo igitero icyo ari cyo cyose gishobora kugabwa n’abarwanyi ba M23 bashobora guturuka muri Uvira, umujyi uri hafi y’umupaka uhuza u Burundi na DRC.
Umuturage wo muri Fizi yagize ati “Abasirikare b’u Burundi kandi barashaka kugaba igitero kuri Twirwaneho muri Mikenge. Andi makuru ava muri Wazalendo kandi yemeza ko igitero kiri hafi.”
Ikinyamakuru SOS Médias Burundi gitangaza ko igisirikare cy’u Burundi gifite abasirikare bagera mu bihumbi 10 muri DRC bagiye gufatanya na FARDC na Wazalendo mu mirwano ihanganishije uru ruhande rwa Leta ya Kinshasa na AFC/M23.
Ibi bitero biranugwanugwa mu gihe, mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar, Guverinoma ya DRC iherutse gusinyana amasezerano n’Ihuriro AFC/M23 agamije gukirikirana no kugenzura agahenge ko guhagarika imirwano.
Ihuriro AFC/M23 kandi ryatangaje ko nyuma y’amasaha macye hasinywe ariya masezerano, uruhande bahanganye rwagabye ibitero by’indege mu birindiro by’abarwanyi baryo no mu bice bituwemo n’abaturage muri Kivu zombi.
RADIOTV10