Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakiriye Maj Gen William Zana wo mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, uyoboye itsinda rihuriweho n’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America n’ingabo zo muri Africa (USAFRICOM).
Maj Gen William Zana wasuye ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.
Lt Gen Jean Jacques Mupenzi na Maj Gen William Zana baganiriye ku bufatanye bw’Igisirikare cy’u Rwanda n’itsinda rihuriweho n’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America n’ingabo zo ku Mugabane wa Africa (USAFRICOM).
Muri ibi biganiro, aba basirikare bakuru, barebeye hamwe amahirwe ari mu mikoranire n’inyungu ku mpande zombi.
Lt Gen Jean Jacques Mupenzi na Maj Gen William Zana banaganiriye kandi ku birebana n’ibikorwa by’intagondwa n’iterabwoba bigikomeje kugaragara mu bice binyuranye by’Isi ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu kubirwanya mu Karere ndetse no mu bice binyuranye by’Isi.
Maj Gen William Zana ni muntu ki?
Maj Gen William Zana wagendereye Igisirikare cy’u Rwanda, yavutse mu 1966, yatangiye Igisirikare mu 1993 ubwo yatangiranye ipeti rya Second Lieutenant, akaba asanzwe ari umwe mu basirikare bo ku rwego rw’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America.
Yatangiye kuyobora USAFRICOM kuva tariki 15 Gicurasi 2020 aho mbere yaho yari umuyobozi wungirije wa J-5 itsinda ry’Igisirikare cya USA rishinzwe imikoranire na Africa.
Maj Gen William Zana warwanye intambara yo muri Afghanistan, yahawe umudari w’ikirenga uhabwa abasirikare bakuru muri USA bagaragaje imyitwarire iboneye.
Muti Nyakanga 1996 yazamuwe mu ntera akurwa kuri Second Lieutenant, ahabwa ipeti rya First Lieutenant na ryo yakuweho muri Nzeri 1998 akagirwa Captain.
Muri Gashyantare 2003 yahawe ipeti rya Major, muri Kanama 2008 ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel arikurwaho muri Nzeri 2012 ubwo yahabwaga iperi rya Colonel.
Mu kwezi k’Ukuboza 2017 yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General, muri Gicurasi umwaka ushize wa 2021 ni bwo yahawe ipeti rya Major General afite ubu.
RADIOTV10