Abasirikare bo hejuru bo mu Bihugu bihuriye mu Mishinga yo kwishyira hamwe mu Muhora wa Ruguru NCIP (Northern Corridor Integration Projects) ari byo u Rwanda, Kenya na Uganda, bateraniye i Kigali, basuzumira hamwe uko imikoranire mu bya gisirikare ihagaze.
Iyi nama y’iminsi ibiri, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 05 Nzeri 2024, iri kubera i Kigali, aho abayitabiriye barebera hamwe ibimaze kugerwaho mu mishinga yemeranyijweho n’ibi Bihugu binyamuryango.
Mu mishinga yemeranyijwe n’ibi Bihugu bitatu igomba gusuzumirwa muri iyi nama, harimo ubufatanye mu gukumira, guhangana no gukemura imvururu n’amakimbirane, gukumira Jenoside, kurwanya iterabwoba, kurwanya no guhangana n’ubujura, ibijyanye n’ubufatanye mu bikorwa by’amahoro, guhangana no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.
Ibi Bihugu kandi byanemeranyijwe indi mishinga irimo uko inzego za gisirikare zakwitwara mu bihe by’imvururu, gukurikirana no kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’inini mu buryo bunyuranyine n’amategeko, guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, gukusanya no gusangizanya amakuru mu by’ubutasi hagamijwe kurwanya ibikorwa bibi bikorwa.
Mu izina rya Minisitiri w’Ingabo, Umunyamabanga Uhorago muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Celestin Kanyamahanga; yavuze ko iyi nama igamije gusuzumira hamwe imbogamizi ndetse no kurebera hamwe ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byagiye bifatwa.
Yaboneyeho kandi gusaba abitabiriye iyi nama, gusasa inzobe bakagaragaza ibikwiye gukorwa, kugira ngo hashakwe umuti uhuriweho w’ibibazo biriho, mu nyungu z’Ibihugu binyamuryango.
Abitabiriye iyi nama, bashimangiye ko imikoranire mu bikorwa bya gisirikare, ikenewe, byumwihariko mu myitozo ya gisirikare ihuriweho, mu gusangizanya amakuru y’ubutasi, mu bushakashatsi ndetse n’iterambere mu bijyanye n’igisirikare.
RADIOTV10