Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisobanuro gitunguranye cy’Umuyobozi w’Ibitaro byagaragayemo umwanda udasanzwe mu bwiherero

radiotv10by radiotv10
08/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Igisobanuro gitunguranye cy’Umuyobozi w’Ibitaro byagaragayemo umwanda udasanzwe mu bwiherero
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe biherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, byagaragayemo umwanda ukabije ushingiye ku kibazo cy’ubwihero bufunze none bumwe bufunguye wakorewe ibya mfura mbi, yavuze ko atumva ukuntu umwanda nk’uyu uri mu Bitaro ayoboye.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, wasuye ibi bitaro biri kugaragaramo umwanda ukabije, yasanganijwe agahinda n’ababirwariyemo ndetse n’abarwaza babo, bamubwiye ko kubona aho kwiherera byabaye ihurizo, kuko ubwiherero bufunze.

Bavuze ko ubwirero bumwe aro bwo bufunguye, mu gihe ubundi bufunze, none ubufunguye buri kubyiganirwamo n’abantu benshi bigatuma umwanda upfukirana no hejuru ku buryo bitera bamwe kwiherera mu busitani buri aho hafi, abandi bagakoresho indobo, ubundi bagashaka uburyo bwo kumena umwanda.

Aba barwayi n’abarwaza bavuga ko iki kibazo bakeka ko cyaba giterwa no kuba muri ibi bitaro hamaze iminsi hari ikibazo cy’ibura ry’amazi bigatuma abakora amasuku bahitamo kwiyorohereza akazi bagafunga imiryango y’ubwiherero hagasigara umwe gusa uhuriramo n’ibitsina byombi.

Umwe ati “Turi kwituma mu mabumba (indobo nto) twarangiza umwanda tukajya gushaka aho tuwumena muri wese ihari ifite umwanda uteye ubwoba.”

Kubera ko umwanda wapfukiranye no hejuru bigora ab’igitsinagore bakenera kwihagarika byoroheje bagahitamo kwikinga inyuma y’inyubako.

Umurwaza umwe ati “None se ntubonye uriya mumama ntumurebye wowe? Yihagaritse aho yari ageze aho kugira ngo ajye muri iriya wesi kubera ko abamama bihagarika bigombye ko bicara, abonye atakwicara muri iriya wese na we urayibonye.”

Hari abavuga ko bafite impungenge ko uyu mwanda ushobora kubatera izindi ndwara. Umurwayi umwe ati “twaje kwivuza indwara hano ariko turahakura n’izindi za korera na macinya.”

Umuyobozi w’ibi Bitaro bya Gihundwe, Dr. Mukayiranga Edith wabanje kuvuga ko uwo mwanda utari mu Bitari ayoboye, nyuma abonye amashusho n’amafoto, yahinduye imvugo avuga ko agiye kubikurikirana.

Yagize ati “mu by’ukuri icyo kibazo nari nzi ko nta gihari, kuko mu cyumweru gishize njyewe ubwanjye nasuze tuwareti nsanga hari izifunze ndazifunguza. Ibyo kuba zuzuye zisa nabi byo ntabwo rwose nari nzi ko ari uko bimeze.”

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito ibitaro bya Gihundwe bije ku mwanya wa nyuma mu Gihugu hose hakurikijwe amanota ibitaro bihabwa n’inzego z’ubuzima.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 16 =

Previous Post

Rwanda&DRC: Uko ubucuruzi buhagaze nyuma y’ingaruka za COVID-19 zikubiseho ibibazo by’umubano

Next Post

Museveni yeruye atanga amakuru mpamo ku kwandura Covid-19 kwe

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Museveni yeruye atanga amakuru mpamo ku kwandura Covid-19 kwe

Museveni yeruye atanga amakuru mpamo ku kwandura Covid-19 kwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.