Umunyapolitiki Dr Kizza Besigye Kifefe, yasubije General Muhoozi Kainerugaba wamubwiye ko amwemera ndetse ko hari ibintu bicye byo kumwigiraho, avuga ko yari agamije kwiyorobekanya no kugira ngo abantu bamukunde.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira, General Muhoozi Kainerugaba yongeye gushyira ubutumwa kuri Twitter, nyuma yuko byari byatangiye kuvugwa ko ashobora kuva kuri uru rubuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yashyizeho muri iri joro ryo ku wa Gatatu, Muhoozi yavuze ku munyapolitiki Dr Kizza Besigye wakunze guhangana na Perezida Museveni, avuga ko amwemera.
Muri ubwo butumwa, Muhoozi yagize ati “Ku giti cyanjye nemera Kizza Besigye. Ni inararibonye kandi dushobora kumwigiraho ibintu bicye.”
Uyu mujenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare, yashyize kuri Twitter ubu butumwa buherekejwe n’ifoto ya Kizza Besigye ari kumwe n’Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, avuga ko we atamwemera.
Dr Kizza Besigye wagiye ahangana na Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko akayatsindwa ndetse akagenda afungwa inshuro zinyuranye, yasubije Muhoozi kuri ubu butumwa yamuvuzeho.
Besigye yavuze ko ibi byose Muhoozi abikora afite icyo agamije, nko “gukurura amarangamutima y’abantu batayakugirira, kwiyorobekanya ukigira uwo utari we no gutuma abantu batekererezanya hagati yabo uko batari.”
Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko amahirwe ahari ari uko we na Bobi Wine bahuje umurongo kandi bombi bakaba baharanira ko ihame ryo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro muri Uganda ryubahirizwa. Asoza agira ati “Guhererekanya ubusha ntabwo ari ukuburaga.”
Dr Kizza Besigye aherutse kuvuga ko Museveni ari umuhanga kuko yabashije kugundira ubutegetsi ariko ko ikibazo ari uburyo abukoresha mu nyungu zo gukurura yishyira.
RADIOTV10