Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko nta yindi nzira ishoboka yo gushakira umuti ibibazo uretse ibiganiro byahuza uyu mutwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe yo yongeye kuvuga ko idateze kuganira na wo.
Ni nyuma y’ikiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner yagiranye na France 24 cyatambutse kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024.
Thérèse Kayikwamba Wagner yavuze ko Guverinoma ya Congo yemera ibiganiro by’i Nairobi biyihuza n’imitwe yose yitwaje intwaro ikomoka imbere muri iki Gihugu.
Gusa ngo ku mutwe wa M23, hari impamvu nyinshi ubutegetsi bw’iki Gihugu butemera kuganira na wo, zirimo kuba bwaramaze kuwita ko ari umutwe w’iterabwoba, aho yongeye kuwushinja kugira uruhare mu mpfu z’abantu biciwe Kishishe.
Yagize ati “Nanone turemeza ko bidashoboka kuganira na M23, kuko ni umutwe w’iterabwoba wagize uruhare mu bwicanyi bwabereye Kishishe, ni umutwe warashe mu nkambi z’abakuwe mu byabo n’imirwano, ni umutwe wiba umutungo kamere…”
Thérèse Kayikwamba kandi yavuze ko kuva cyera ubutegetsi bw’iki Gihugu bwabashije guhangana n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro, bityo ko badashobora gukora ibyo batabona nk’inzira nziza kugira ngo ibintu bijye mu murongo.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, yavuze ko bakurikiye iki kiganiro cya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ariko ko bo kugeza ubu bagihagaze ku nzira z’ibiganiro,
Yagize ati “Mu kumusubiza, umuryango wacu uracyashimangira ko inzira zo gusahaka umuti unyuze mu mahoro mu guhosha amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, ari ibiganiro bitaziguye kandi by’ukuri hamwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu kugaragaza umuzi w’aya makimbirane.”
Lawrence Kanyuka kandi yaboneyeho kuvuga ko uyu mutwe wa M23, udateze kwitabira ibiganiro byaba birimo imitwe ikorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibi bitangajwe nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize, hasubitswe inama yagombaga guhuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi yari gusinyirwamo amasezerano yo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ariko ikaza guhagarara kuko Guverinoma ya Congo yari imaze kwisubira ko itazaganira na M23.
RADIOTV10