Nubwo hashize imyaka itatu u Rwanda rutangiye gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubucuruzi mu Isoko Rusange Nyafurika, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda; ivuga ko hakiri kare kuvuga inyungu rumaze kubona muri iri soko.
Muri Mutarama 2021, u Rwanda rwemeje ko ibicuruzwa byarwo byatangiye gucuruza muri Afurika binyuze mu masezerano y’isoko rusange ry’uyu Mugabane.
Nubwo hashize iyi myaka itatu, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti, yavuze ko hakiri kare kuvuga icyo u Rwanda rwungukira muri iri soko.
Yagize ati “Navuga ngo turi mu itangiriro ry’ubucuruzi. Ntabwo twavuga ngo twacuruje byinshi cyangwa ngo twacuruje ibingana gutya, navuga ko ibyo ari ibintu twarebera mu myaka ibiri wenda.”
Gusa avuga ko ibicuruzwa bishorwa kuri iri soko bigomba kurenga ikawa, ari na yo u Rwanda rwatangiriyeho rucuruza kuri iri soko, ku buryo n’ucuruza avoka ashobora kuzishorayo, ariko bikaba bifite icyo bisaba nk’ibyangombwa.
Ati “Reka dufte urugero: Umuhinzi ufite avoka ashaka gucuruza muri Kenya, agiye muri RDB yahabwa izo mpapuro. Reka tuvuge nk’abacuruzi bacu bari mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, nawe ajya muri RDB agahabwa izo mpapuro. Ntabwo isoko rusange rya Afurika wahera kuritekerereza za Ghana, Malawi.”
IrI soko ribonwa nk’amahirwe akomeje y’iterambere ry’ubukungu bw’Ibihugu, kuko ari rigari, rifite abaturage barenga miliyari 1,4.
Icyakora umuryango w’Abanyamerika witwa Outreach-International ufasha ibihugu bikennye muri Afurika; ugaragaza ko mu Bihugu 28 bikennye bikabije ku Isi; harimo 23 byo muri Afurika, nanone kandi Imibare y’Umuryango w’Abibumbye nayo ikagaragaza ko 34% by’Abanyafurika bugarijwe n’ubukene bukabije ku buryo batabasha kubona 2 000 Frw yo kubatunga ku munsi.
Umuhuzabikorwa wa gahunda z’Umunyamabanga w’Isoko Rusange ry’Umugabane wa Afurika, Prudence Sebahizi, avuga ko kimwe mu bibazo bigihari, bishingiye ku bikorera, badatekereza gukora ibyo bakura hanze.
Ati “Ikindi murabizi si ibanga, Afurika ni wo Mugabane ukize ku butunzi kamere. Afurika kandi ifite abakozi bahendutse kuruta uko ibindi Bihugu byateje imbere inganda zabyo bihemba abakozi.”
Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kugeza muri 2023 ubucuruzi bukorwa hagati y’Ibihugu byo muri Afurika bungana na 14,4%, ukajya inama yo kwagura ubucuruzi hagati yabyo.
David NZABONIMPA
RADIOTV10