Minisititi w’Intebe w’u Bwongereza, yabajijwe amahitamo yakora hagati yo kuba yakura iki Gihugu mu Rukiko rw’Ubumwe bw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu, n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda iki Gihugu gifitanye n’u Rwanda, agaragaza amahitamo yakora.
Ni mu mpaka zabaye ubwo Rishi Sunak yahatwaga ibibazo mu kiganiro cyatambutse muri gahunda ya BBC1, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo amasezerano Igihugu cye cyagiranye n’u Rwanda yo kohereza bamwe mu bimukira n’abashaka ubuhungiro bakigezemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi gahunda yakunze guhura n’ibihato, yigeze kuburizwamo ku munota wa nyuma n’Urukiko rw’Umuryango w’u Bumwe bw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu ECHR (European Court of Human Rights), ubwo rwatangazaga icyemezo cyatumye indege yagombaga kuzana abimukira ba mbere idafata ikirere mu gihe yari yiteguye.
Umwe mu bagore bari mu bitabiriye iki kiganiro, yabajije Rishi Sunak ati “Ariko se koko mushyigikiye kuva muri ECHR kugira ngo mutume gahunda mufitanye n’u Rwanda ishyirwa mu bikorwa, mu by’ukuri ntibyaba birimo ubushishozi kandi byaba ari ukudashyira imbere ubumuntu.”
Sunak yasubije agira ati “Ni ibintu bisobanutse. Ibyo turiho dukora byose byubahirije amahame mpuzamahanga, ariko Urukiko rwo mu mahanga, ndetse n’iyo yaba ari urw’u Burayi, rwampatira guhitamo hagati y’Umutekano w’Igihugu cyacu no kuba Umunyamuryango warwo, njye igihe cyose nahitamo umutekano w’iki Gihugu.”
Iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira n’abashaka ubuhungiro, Guverinoma y’u Bwongereza yakunze kuvuga ko igamije guca intege abimukira benshi bakunze kwinjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Muri iki kiganiro, undi wari wakitabiriye, yabwiye Sunak ko “hari ibindi Bihugu bibiri kuri iyi Si bitari muri uru Rukiko rwa ECHR, ari byo u Burusiya na Belarus.”
Minisitiri w’Intebe, yahise agira ati “Nyakubahwa mu byubahiro bihambaye, ntabwo dukeneye Urukiko rw’amahanga kutubwira…” Ako kanya uyu wari ubajije ikibazo yahise amuca mu ijambo, agira aiti “Ariko ntabwo ari Urukiko rw’amahanga.”
Sunak yakomeje agira ati “Njye nizera ko ibyo turi gukora byose, byubahirije amahame mpuzamahanga. Igihe cyose byansaba gukora amahitamo…Nahitamo gushyira imbere inyungu z’umutekano w’Igihugu cyacu, kandi ibyo ntabwo nagomba kubicira bugufi.”
Bamwe mu bari muri iki kiganiro, bumvikanye mu majwi arangurura bagaragaza ko batishimiye ibisobanuro bahawe na Minisitiri w’Intebe Sunak, bambwira ko ayo mahitamo ye “ateye ikimwaro.”
RADIOTV10