Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasubije Umupadiri wavugaga ko hategerejwe umwanzuro wo gufungura Kiliziya yo mu Murenge wa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi ngo kuko yujuje ibyo yasabwaga nubwo yari muri eshatu nziza mu Gihugu, rumusaba kwihangana hakabanza hagakorwa irindi genzura.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, Padiri RUDAHUNGA CYIZA Edmond Marie usanzwe akorera umuhamagaro we muri Paruwasi ya Kabuga muri Diyoseze ya Kabgayi, yagaragaje ko Kiliziya Yitiriwe Mutagatifu Stanislas Ruyenzi, yafunzwe.
Yifashishije amafoto, Padiri Cyiza Edmond Marie Rudahunga yanditse agira ati “Iyi ni Kiliziya ya Paruwasi Mutagatifu Stanislas Ruyenzi, iya 3 mu nziza muri Kiliziya zose zo mu Rwanda. Kugeza ubu ariko irafunze nubwo kuva ku wa 30/08/2024, ikibazo cyari cyatumye ifungwa (amapave) cyakemutse.”
Uyu Museseridoti, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Dutegerezanye igishyika gahunda yo gufungurira abujuje ibisabwa.”
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyorere (RGB) rwamenyesheje uyu Mupadiri ko mu gihe iyi Kiliziya yujuje ibyo yasabwe, hagomba kuzakurikiraho igikorwa cyo kubigenzura.
RGB yasubije igira iti “Nyuma y’igikorwa cy’igenzura, hazakurikiraho n’igikorwa cyo kureba niba ibyasabwe kubahirizwa byarashyizwe mu bikorwa bityo insengero zujuje ibisabwa zikomorerwe.”
RGB yasoje igisubizo cyayo igira iti “Mwihangane mu gihe iki gikorwa kitararangira kandi igihe kizabera bizamenyeshwa abo bireba.”
Mu mpera z’ukwezi gushize, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko ahantu ibihumbi 14 (insengero, kiliziya n’Imisigiti) hakorewe igenzura, 70% hafunzwe kuko hatujuje ibisabwa.
Icyo gihe RGB yavugaga ko ubugenzuzi bukomeje, yagaragazaga ko ahantu hasengerwa hagomba kuba harubatswe hakurikijwe amabwiriza y’aho haherereye, hakaba hari imbuga n’inzira bituma hashobora gukorwa ubutabzi mu gihe bibaye ngombwa.
Kimwe mu byasabwe insengero, harimo kuba hari imbuga ngari ishashe n’amapavi, y’aho ibinyabiziga bigomba guparika mu gihe abayoboke baje kuhateranira.
RADIOTV10